DRC: M23 iravuga ko itazava mu birindiro byayo

12,686

Umutwe wa M23 wavuze ko utiteze gushyira mu bikorwa umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe i Louanda muri Angola usaba uwo mutwe gushyira ibirwanisho hasi ukava no mu birindiro urimo.

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko utiteguye gukurikiza ibyo leta ya Congo ivuga ko byemeranyijweho ku wa gatatu w’ajo hashize taliki ya 6 Nyakanga 2022 mu nama y’i Luanda muri Angola byuko aka kanya ugomba kuva mu birindiro byawo nta yandi mananizava

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byavuze ko hateganywa ko “imirwano ihita ihagarara” hagati y’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kandi uyu “ugahita uva mu birindiro byawo aka kanya” byo muri Congo “nta kindi ubanje gusaba”

Nyuma yo kumva ibyavuye muri iyo nama, umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ikibazo cy’uyu mutwe ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Congo. Major Willy yakomeje agira ati:”Twe turi abakongomani, murashaka tuve muri bino birindiro tujye he handi? Tujye kwicwa se kandi se? Oya sibyo na gato, ntituzava muri bino birindiro kuko tutiteze kongera kuba impunzi, murashaka ko tubaho nta gihugu tugira?”

Umutwe wa M23 uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje kwicwa ndetse ko bahezwa na leta ya Congo.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’umujyi wa Bunagaga uri ku mupaka na Uganda.

Leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994.

Comments are closed.