DRC: M23 iravuga ko yigaruriye Mweso, ikaba iri gusatira Masisi

4,521

M23 ikomeje kuganza ingabo za MONUSCO, FARDC, Wazalendo n’indi mitwe yifatanyije ngo iyibuze kwigarurira ibice bya Masisi na Goma, aho kuri iyi nshuro uyu mutwe ugeze mu gace ka Kalenga mu birometero 20 uvuye mu bice bya Sake ho muri Teritwari ya Masisi.

Kugeza uyu munsi imirwano iri kubera mu birometero 14 uvuye mu gace ka Kimoka, ahashyizwe ibirindiro na MONUSCO, ibigaragaza ko nta gihindutse mu bihe bitarambiranye uyu mutwe waba wigaruriye Umujyi wa Sake.

Ni ibintu abaturage ubwabo batiyumvisha, imijugujugu yose bakayitera MONUSCO bayishinja ko ntacyo iri kubafasha mu gukumira M23 iri kubotsa igitutu umunota ku wundi.

Umwe mu baganiriye na Ijwi rya Amerika yagize ati “Tubayeho nabi cyane rwose. Ibi biri guterwa n’ingabo za MONUSCO zatubeshye ko zizaturindira umutekano ariko reba uko ibintu bimeze. Tubabazwa no kubona ingabo z’amahanga ziri aha aho kuturindira umutekano zigatuma tuguma mu buzima bw’ubuhunzi.”

Uretse aba baturage banenga ubwo bufatanye bwa FARDC na MONUSCO, abo mu miryango itegamiye kuri leta na sosiyete sivile na bo bavuga ko ubwo bufatanye ntacyo bwagezeho kuva, aho butangiriye mu ngamba zo kurinda Masisi.

Umwe mu bahagarariye sosiyete sivile muri Masisi, Alpha Bazimaziki ati “Kuva MONUSCO na FARDC basinyana amasezerano y’ubufatanye twabonye ko ntacyo bizatanga. MONUSCO imaze imyaka 21 ntacyo yagezeho kigaragara. N’ibi tubona ko ntacyo bizatanga.”

Umwe mu bayobozi b’umutwe wa Wazalendo, Seraphin Nsabimana wavuze ko MONUSCO ikwiriye kuva ku butaka bwa RDC kuko ngo ntacyo iri gufasha mu kurinda ko M23 yafata imijyi ya Sake na Goma.

Ati “Twe nk’abaturage ntabwo twarindira ko imijyi ya Goma na Sake iterwa ngo abe ari bwo turwana. Ni yo mpamvu twatangiye kurwana mbere. Tubona MONUSCO igenda igaruka gutyo gusa [ntacyo ifasha].”

Nubwo ihanganye n’iyo mitwe yose ntibibuza M23 gukomeza kwigarurira ibice bitandukanye, aho kugeza ubu iri gusatira uduce tw’ubucuruzi dukomeye nka Mushaki, Kaluba ndetse ubu Mweso yo yamaze kwigarurirwa byuzuye n’uyu mutwe.

Comments are closed.