Sierra Leone: Ubutegetsi bwashyizeho umukwabo mu gihugu hose

2,106
Kwibuka30

Muri Sierra Leone Leta yatangaje umukwabo mu gihugu cyose nyuma y’uko abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare kiri mu murwa mukuru, Freetown, bashaka kwinjira mu bibiko bw’intwaro.

Itangazo rya leta ryavuze ko inzego z’umutekano zashoboye gusubiza ibintu mu buryo.

Umutegetsi mukuru utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko gereza nkuru iri mu mujyi wa Freetown yari ifunguye bamwe mu bafungwa bagatoroka.

Kwibuka30

Ubusanzwe iyi gereza yagenewe gufungirwamo abantu 324 gusa ariko mu mwaka wa 2019 habarurwagamo abagera ku 2000 nkuko byagaragajwe n’icyegeranyo cya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika

Umubare w’abatorotse iyi gereza nturamenyekana, ariko amashusho yagaragaye ku mbuga mpuzambaga yerekanye abatari bake bahunga mu karere iyo gereza iherereyemo mu gihe humvikanaga amasasu hafi aho.

Kuva Julius Maada Bio atorewe kuba perezida mu kwezi kwa gatandatu abatavuga rumwe na we bakanga kwemera ibyavuye mu matora, iki gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika gikomeje kugaragaramo intugunda zishingiye kuri politike.

Mu kwezi kwa munani abapolisi 6 baguye mu myigaragambyo yo kurwanya ubutegetsi abandi basivili 21 bayikomerekeramo. Perezida Maadi Bio yavuze ko bari bagerageje guhirika ubutegetsi (Reuters)

Leave A Reply

Your email address will not be published.