DRC: M23 wafashe umujyi wa Kamuhanga uri mu birometero 30 bike ugana i Goma

6,154

Inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Kongo zafashe umujyi wa Kamuhanga uri mu birometero 30 uvuye i Goma umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu mujyi uri ku mupaka w’u Rwanda na Kongo mu karere ka Nyiragongo, wafashwe nyuma y’imirwano ikaze yahuje ingabo z’impande zombi ahagana mu ma saa moya za mu gitondo kuri iki cyumweru.

Ifatwa rya Kamuhanga ryateye icyoba mu baturage bamwe muri bo bahungira mu Rwanda n’ubwo ingabo za leta ya Kongo zikomeza gutanga icyizere zemeza ko ifite umugambi wo kurangiza iyi ntambara.

Kuva imirwano yatangira, uyu ubaye umujyi wa mbere uhana imbibe n’u Rwanda umutwe wa M23 wigaruriye. Abatari bake babona ko mu minsi iri mbere hashobora gukurikiraho Nyiragongo yose n’umujyi wa Goma.

Lata ya Kongo ishinja u Rwanda kuba rukorana bya hafi n’izo nyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri iki gihugu. Bamwe babona ko kuba noneho habonetse agace karuhuza n’aho uyu mutwe wigaruriye bishobora koroshya ubwo bufatanye bukomeza kuvugwa ariko u Rwanda rukabuhakana.

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko budashobora gusubira inyuma na gato ko intambara ikomeje uko byamera kose.

Avugana n’Ijwi ry’Amerika natwe dukesha iyi nkuru, Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 yavuze ko badashobora na rimwe gutinya icyo yise ibikangisho ndetse n’intwaro zikomeye izo arizo zose Leta ya Kongo ifite

Muri iki gihe ubuyobozi bw’ingabo za leta, FARDC, ntacyo butangaza ku byerekeye imirwano irimo kubera mu burasirazuba bw’igihugu haba muri teritware ya Rutshuru, Masisi na Beni. Ibi birasa n’ibikomeza gutera urujijo mu baturage bo mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Gusa, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komiseri Kabeya Makosa Francois, umuyobozi w’umujyi wa Goma, yasabye abaturage bose kuba maso bagafatanya n’abashinzwe umutekano mu rwego rwo kurinda uwo ari we wese ushobora guhungabanya umutekano mu mujyi, kandi bakirinda inkuru z’impuha zikwirakwizwa ku mbuga nkoranya mbaga n’abo yise ko bafite umugambi mubisha bakorana n’abarwanya leta.

Kuri ubu, ingabo za leta ya Kongo zashyize ibirindiro byazo bikuru muri teritware ya Nyiragongo ahitwa Munigi mu rwego rwo kwitegura guhangana n’uwashaka kwinjira mu mujyi wa Goma.

(Isabelle KALISA)

Comments are closed.