DRC: M23 yafashe agace k’ingenzi muri Lubero
Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024 wafashe agace ka Alimbongo muri teritwari ya Lubero nyuma y’imirwano ikomeye yayihanganishije n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya Wazalendo.
Alimbongo yari nk’igikuta gikomeye cyabuzaga M23 kwinjira mu bindi bice byo muri Lubero kuko kuva uyu mutwe wafata ibice birimo Kanyabayonga, Kayna na Kirumba; ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryahashyize uburinzi bukomeye.
Aka gace gafashwe nyuma ya Matembe, yisubijwe na M23 tariki ya 15 Ukuboza 2024, Leta ya RDC ikaba ifite impungenge ko santere ya Lubero na yo ishobora gufatwa mu gihe cya vuba.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yemeje ko Alimbongo yafashwe hamwe n’akandi gace ka Vutsumbiro.
Lt Col Ngoma yatangaje ko “ihuriro ry’ingabo za RDC ryatakaje imbaraga” zigera ku rwego rwo kwitwikira imodoka ubwo zahungaga.
Bivugwa ko ingabo za RDC nta modoka za gisirikare zihagije zifite zo kuzitwara ku rugamba, kuko amakamyo ya Kamaz yaguzwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila yarashaje. Ubu ngo ziri kwifashisha imodoka za gisivile.
M23 ikomeje gufata ibice byo muri Lubero nyuma y’aho tariki ya 14 Ukuboza 2024, Leta ya RDC yanze kugirana na yo ibiganiro bitaziguye, bigamije gushakira hamwe amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa RDC.
Leta ya RDC yavuze ko itazaganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano w’igihugu. M23 igaragaza ko irinda umutekano w’Abanye-Congo, yongeraho ko itarebwa n’imyanzuro ifatirwa mu biganiro itemererwa kwitabira.
Comments are closed.