DRC: M23 yashyizeho undi muvugizi wayo uzajya wunganira Willy Ngoma

7,787

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwashyizeho undi muvugizi uzakorana na Maj Willy Ngoma usanzwe avugira uyu mutwe aho umwe azajya awuvugira ku byerekeye Politiki, undi ku bya Gisirikare.

Uyu muvugizi washyizweho n’ubuyobozi bwa M23, ni Lawrence Kanyuka uzajya avuga ibyerekeye Politiki mu gihe Maj Willy Ngoma we azakomeza kuwuvugira ibyerekeye ibya gisirikare.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 rivuga ko hashingiwe ku mategeko n’amahame y’uyu mutwe, hafashwe iyi myanzuro mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yawo.

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bukuru bw’amategeko bwa Gisirikare, rigira riti Yashyize mu mwanya umuvugizi w’umutwe wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

RadioTv10 dukesha iyi nkuru iravuga ko Uyu muvugizi mushya wa M23 mu byerekeye ibya Politiki, azajya akorana na Maj Willy Ngoma wari usanzweho ariko umwe akavuga ibyerekeye Politiki mu gihe undi azajya avuga ibyerekeye n’igisirikare.

Perezida wa M23, Betrand Bisimwa mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati Twashyizeho Umuvugizi wa M23 ari we Lawrence Kanyuka. Maj Willy Ngoma azakomeza kuba umuvugizi w’Igisirikare cya M23.

Umutwe wa M23 uherutse kandi gushyira inzego z’ubutegetsi mu Mujyi wa Bunagana umaze iminsi uri mu maboko yawo ndetse n’amwe mu mategeko agomba kugenderwaho n’abaturage bo muri uyu Mujyi.

Visi Perezida wa M23, Gen Sultan Makenga akaba n’umuyobozi w’igisirikare muri uyu mutwe, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yagaragaye ari kumwe na Jean Mwigamba wahoze ari Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru.

Comments are closed.