DRC: Minisiteri y’ingabo yijeje abatuye i Goma ko uwo mujyi uzarindwa

335
Kwibuka30

Minisitiri w’ingabo wa DR Congo yatangaje ko “ibintu byose byateguwe kugira ngo umujyi wa Goma udafatwa”, mu gihe ubu bivugwa ko uyu mujyi wamaze kugotwa ku gice cyose cy’ubutaka n’umuhanda mukuru wari usigaye ugezayo ibicuruzwa byinshi ukaba ugenzurwa n’umutwe wa M23.

Jean Pierre Bemba yatangaje biriya nyuma y’inama nkuru y’umutekano yateranye i Kinshasa ikuriwe na Perezida Felix Tshisekedi kuwa mbere nimugoroba, nk’uko ibiro bya perezida bibitangaza.

Iyi nama yize by’umwihariko ku “ibibazo byihariye ku gisirikare muri ‘operations’ zirimo kuba muri Kivu ya Ruguru”, nk’uko Bemba abivuga.

Yavuze ko abari muri iyi nama batanze ubutumwa, cyane cyane ku baturage, ko hateguwe uburyo bwose ngo umujyi wa Goma udafatwa.

Yongeraho ati: “…abantu bagomba kwitondera amakuru ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga agamije kurema ubwoba n’intege nke. Ibintu byose byateguwe mu kurinda umujyi wa Goma.”

Bamwe mu batuye i Goma kuwa mbere babwiye BBC ko hari ubwoba n’impungenge nyuma y’uko bivuzwe ko M23 yafashe agace ka Shasha ku muhanda mukuru wa Goma – Sake – Minova – Bukavu.

Iyi ni imwe mu nzira enye z’ingenzi zigeza ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa mu mujyi wa Goma, bivuye muri teritwari za Masisi na Rutshuru n’ahandi. Izindi nzira eshatu nazo ubu zica ahagenzurwa na M23.

Kwibuka30

Bemba yavuze ko ikindi bavuze muri iyi nama ari ikirebana “n’ahantu hafashwe n’ingabo z’u Rwanda” nk’uko we abivuga, abategetsi ba Congo bakomeza kwitsa ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda, ibyo Kigali ihakana.

Kuri aho hafitwe na M23, Bemba yagize ati: “Ihuriro ry’ingabo ririmo gutegura ibishoboka kugira ngo aho hose hongere hisubizwe.” Avuga ko Perezida Tshisekedi yasubiyemo ko ibi “bifatwaho ingamba zishoboka”.

Mu mirwano, ingabo za DR Congo zirimo gufashwa n’umutwe w’ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo (SADC) zavuye muri Tanzania, Malawi na Africa y’Epfo, hamwe n’imitwe itandukanye y’inyeshyamba yiswe Wazalendo.

Inzobere za ONU zivuga ko ingabo za DR Congo zafatanyije kandi n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda, n’ingabo zoherejwe na leta y’u Burundi, ibyo ibi bihugu byombi bihakana.

Bemba yasabye abaturage “kwitondera ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga” bigaragaza intege nke z’ingabo za leta.

Ati: “Ingabo za leta zirimo gukora akazi kadasanzwe, wenda ntitubivuga bihagije, ariko mugomba kumenya ko umwanzi arimo gutakaza bikomeye ku rubuga,” rw’intambara.

Hashize ibyumweru imirwano ari urutavanaho mu bice bimwe bya teritwari ya Rutshuru na cyane cyane Masisi mu bice bya Mweso, Karuba na Kirolirwe, gusa kuva mu mpera z’icyumweru gishize imirwano yatangiye kuvugwa ku misozi yo muri groupement Kamuronsa, nk’umusozi w’ingenzi mu gisirikare wa Muremure, n’indi ikikije ikibaya cya centre ya Sake gikomeza i Goma muri 25km iburasirazuba.

(Src: BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.