Perezida Kagame yihanganishije Abanya Namibiya bapfushije perezida wabo

266
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame yihanganishije Monica Geingos; Madamu wa Hage Gottfried Geingob wari Perezida wa Namibia witabye Imana azize uburwayi, ndetse n’abaturage b’iki Gihugu.

Perezida Hage Gottfried Geingob yitabye Imana kuri iki Cyumweru mu Bitaro bya Lady Pohamba biri i Windhoek mu Murwa mukuru wa Namibia.

Yazize indwara ya Kanseri yari amaranye iminsi, itabaruka rye rikaba ryatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byanatangaje ko abaye asimbuwe by’agateganyo na Nangolo Mbumba wari asanzwe ari Visi Perezida.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije kuri X kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, yafashe mu mugongo Madamu wa nyakwigendera.

Kwibuka30

Perezida Kagame yagize ati “Ndihanganisha cyane mushiki wanjye Monica Geingos, Umuryango wose ndetse n’abaturage ba Namibia ku bw’urupfu rw’umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti yanjye Perezida Hage Geingob.”

Perezida Kagame mu butumwa bwe, yakomeje agaragaza ko nyakwigendera Hage Geingob yaranzwe n’imiyoborere myiza ndetse no guhora ashakira ineza abaturage b’Igihugu cye n’Abanyafurika muri rusange.

Ati “Imiyoborere ye yaranzwe n’urugamba rwo kubohora Namibia, imirimo ye yose yo gukorera abaturage ndetse n’umuhate mu kubaka Afurika Yunze Ubumwe, bizahora bizirikanwa mu bihe biri imbere.”

Perezida Hage Gottfried Geingob wabaye Perezida wa gatatu wa Namibia, yari yagiye ku butegetsi muri 2015, yakoze imirimo inyuranye mu nzego Nkuru z’iki Gihugu.

Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki Gihugu cya Namibia, kuva mu 1990 kugeza mu 2002, nanone yongera kugaruka kuri uyu mwanya kuva muri 2012 kugeza muri 2015 ubwo yatorerwaga kuba Perezida.

Leave A Reply

Your email address will not be published.