DRC: Moise Katumbi yababajwe n’icyemezo cya Leta yanze ko indege ye igwa ku butaka bwa DRC

6,223
Kwibuka30

Umunyapolitiki Moïse Katumbi yashinje Urwego rushinzwe iperereza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ANR) kumubuza kwinjiza indege ye mu kirere cy’iki gihugu.

Katumbi yabwiye Jeune Afrique ko yagiye muri Qatar aharimo kubera Igikombe cy’Isi kuko afiteyo inama, nk’umwe mu bagize ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ndetse no ku Isi (FIFA).

Icyakora uyu muyobozi wa Tout-puissant Mazembe ntiyabashije kwinjiza mu gihugu indege ye iparikwa hanze y’igihugu, ngo igere i Lubumbashi.

Icyo gihe byarangiye avuye muri RDC anyuze ku mupaka wa Mokambo, yerekeza muri Zambia.

Yagize ati “Ntabwo nari nzi ko Congo ari iy’abantu bamwe, nasabye uburenganzira ariko ubu hashize icyumweru, umuyobozi w’urwego rw’ubutasi afata icyemezo cyo kutampa uburenganzira, ntabwo nzi niba baraguze iki gihugu ngo umuntu amenye ayo agomba kubasubiza kugira ngo ahabwe uburenganzira.”

“Ni ibintu bibabaje kubera ko ibintu twarwanyije bitangiye kugaruka, icyiza ariko hari ibihugu byateye imbere mu myumvire, nasabye uburengazira muri Zambia, babumpaye, ubu indege yanjye integerereje muri Zambia. Ni ibintu bibabaje.”

Kwibuka30

Iyo ndege yagombaga kumujyana muri Qatar inyuze muri Afurika y’Epfo.

Katumbi yavuze ko hari abantu RDC bayifata nk’iyabo bwite, bagakora ibyo bishakiye, ariko ko buri kintu cyose kigomba kugira iherezo.

Kugira ngo indege bwite y’umuntu yinjire muri kirere cya Congo bisaba uburenganzira butangwa n’umuyobozi wa ANR, urwego ubu ruyoborwa na Jean-Hervé Mbelu Biosha.

Umwe mu bakozi ba ANR yabwiye Jeune Afrique ko iyo dosiye yari igisuzumwa.

Ibi byose bibaye mu gihe Katumbi uri mu ihuriro rya politiki rimwe na Perezida Felix Tshisekedi, akomeje kugerwa amajanja.

Ku wa 12 Ukuboza 2022, Laurent Batubenga Ilunga, perezida w’urukiko rw’ubucuruzi rwa Lubumbashi, yeguye nyuma y’imyaka 26 ari umucamanza.

Yavuze ko yabitewe n’igitutu cya Peter Kazadi, umwe mu bakomeye mu ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi, ushaka ibikorwa by’ubutabera byibasira ubucuruzi bwa Katumbi, hagambiriwe kumuca intege ngo ataziyamamaza mu matora ataha ahanganye na Tshisekedi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.