Nyamagabe: Kutarangirizwa imanza byiganje mu bibazo bagaragarije umuvunyi

6,223
Kwibuka30

Mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane, serivisi z’umuvunyi zegereye abaturage i Nyamagabe, hanyuma mu Murenge wa Gasaka bahereye bagezwaho ibibazo byiganjemo iby’uko abantu bagiye baburana bagatsinda, ariko ntibarangirizwe imanza.

Jean Bosco Kubwimana utuye mu Mudugudu wa Sumba, Akagari ka Ngiryi, yabwiye umuvunyi ko mu mwaka wa 2018 yaguze inzu n’uwitwa Théophile Kayijuka, akamwishyura Miliyoni eshatu, ariko igihe cyo kuva mu nzu arigendera, ayisigamo abayikodesha.

Yagize ati “Twaraburanye yanga kumpa inzu. Yari yaranayifashe nabi, irangirika, yemera ko agomba kunsubiza amafaranga twayiguze. Njyewe narabyemeye kuko ari inzu ari n’amafaranga nari nabibuze, ariko amafaranga sinayabonye kuko kugeza ubu yanyishyuye ibihumbi 500 byonyine, kandi ndakodesha, ntaho kuba ngira.”

Alphonsine Mukangenzi utuye mu Kagari ka Nzega, Umudugudu wa Kitabi, we yabwiye umuvunyi mukuru ko mu mwaka wa 2016, yaburanye isambu na muramu we Alphonse Nkusi, aramutsinda n’isambu barayigabanywa.

Icyakora, Nkusi uyu yaciwe amafaranga ibihumbi 889 yagombaga guha Mukangenzi, abonye atayamuhaye yiyambaza ubuyobozi bw’akarere bamurangira umuhesha w’inkiko w’umwuga Valens Rushingwankiko, none ngo yamuburanye n’amarangizarubanza ye n’ibihumbi 80 yari yamuhaye nka avanse.

Kwibuka30

Yagize ati “Rushingwankiko yanyatse imyanzuro yanjye y’urubanza, muhaye fotokopi arayanga, atwara iy’umwimerere. Kuva icyo gihe uwo Rushingwankiko naramubuze, n’iyo ngeze kuri visi meya wamundangiye akamuhamagara amubwira ko ibyo yakoraga yabivuyemo, ngo nzashake undi, kandi imyanzuro yanjye ni we uyifite, n’amafaranga yarayajyanye. Nayobewe icyo yabijyaniye.”

Umuvunyi mukuru, Madeleine Nirere, yemereye aba kimwe n’abandi bamugaragarije ibibazo batakemuriwe gufashwa bigakemurwa, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’ubw’Umurenge wa Gasaka.

Yaboneyeho no gusaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage, ariko n’ibyakemuwe bikagira uko bitangirwa raporo ubuyobozi bwose bushobora kubona, bityo abo byagaragaye ko batemera imikirize y’imanza n’iy’ibibazo bagiye bagaragaza na bo ntibabikomeze.

Yagize ati “Icyo tubona ni uko inzego z’ubuyobozi zakwihutira gukemura ibibazo by’abaturage. Mwabonye ko harimo ibibazo byo muri 2002, muri 2008 n’ibindi, mu by’ukuri bimaze imyaka myinshi cyane kandi bidakwiye ko byaba bigihari.”

Yunzemo ati “Ikindi inzego zigakorana, ku buryo rumwe rurangije ikibazo, rwandikira umuturage ukaba uzi ko kirangiye, bityo uko haje umuyobozi ntibimere nk’ibitangiye kandi cyarakemuwe. Ibyo byakemurwa no gushyiraho uburyo bwo kubika inyandiko ku bibazo abaturage bagaragaje, n’imikemurire yabyo.”

Umuvunyi mukuru avuga ko i Nyamagabe bazahamara icyumweru, hanyuma bakazakomereza i Gisagara na Kirehe no mu tundi turere, kuzageza mu kwezi kwa gatandatu.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.