DRC: Mu magambo akakaye arimo n’ibitutsi, Perezida Tshisekedi yahaye gasopo u Rwanda

2,428
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yongeye kwihanangiriza u Rwanda arubwira ko nirwibeshya bazaba bikozeho.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Ukuboza 2023 i Kinshasa ku kibuga cya Ndjili, Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyakubahwa Felix Tshisekedi yari mu gikorwa cya nyuma cyo kwiyamamaza, mu magambo akakaye arimo n’ibitutsi yongeye guha gasopo u Rwanda ashinja kuba inyuma y’umutwe wa M23, arubwira ko nibibeshya bakarasa isasu rimwe gusa rizira irya kabiri azahita asaba uburenganzira inteko nshingamategeko ye imitwe yombi agahita atera Kigali.

Perezida Tshisekedi yagize ati:”Maze kubivuga kenshi, ariko reka nongere mbisubiremo na none, abo ba [Igitutsi] nibibeshya bakarasa isasu rimwe gusa iwacu, wenda bakabikora ejo kuwa kabiri, ku wa gatatu twatora, ku wa kane nkahita ndasa Kigali

Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko ubu ngubu igisirikare cye gifite imbaraga zihagije ku buryo bitagisaba ubushobozi buhambaye, ko barasayo mu kanya gato, kuko yahagarara i Goma akarasa i Kigali.

Kwibuka30

Uyu mugabo yakomeje avuga ko icyo gihe Kigali niraswa, perezida Kagame atazarara iwe, ahubwo azarara mu ishyamba, yongeraho aha gasopo perezida Kagame amubwira ngo azajye gukina n’abandi ntakinire kuri Congo ya Beton.

Ibi perezida Tshisekedi abivuze mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoke hakaba amatora yo guhitamo uzayobora Congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Kugeza ubu u Rwanda tiruragira icyo ruvuga kuri ayo magambo yiswe ay’ubushotoranyi.

Ibihugu byombi bimaze igihe kirenga imyaka ibiri bari mu makimbirane, aho Congo ishinja u Rwanda kuba aryo ifasha umutwe wa M23 guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana kuva kera, ahubwo rwo rukavuga ko Congo ariyo icumbikiye umutwe wa FDLR wasize ukoze jenoside mu Rwanda ukaba unavuga ko ushaka gutera u Rwanda.

(Inkuru ya UWASE Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.