Nyanza: Hari abagore bavuga ko baterwa inda n’abanyamahanga bakabasiga mu kangaratete

12,732
Kwibuka30

Bamwe mu bagore batuye mu mujyi wa Nyanza, baravuga ko babangamiwe n’abanyamahanga bababeshya urukundo bamara kubatera inda bakigendera iwabo bakabasiga mu kangaratete.

Mu myaka itari mike ishize, umujyi wa Nyanza wakunze kurangwamo n’urujya n’uruza rw’abanyamahanga, abenshi baba ari abanyeshuri mu kigo cya ILDP [Institute of Legal practice and development, ikigo cya kaminuza cyigisha ibijyanye n’amategeko], ni ikintu benshi bemeza ko cyazamuye ubukungu bwo muri ako Karere kuko baba bafite amafaranga, bakahahira abacuruzi bo muri uwo mujyi, kuko usanga ari nabo buzuye mu tubari twinshi two muri uwo mujyi.

Ariko n’ubwo bimeze bityo, hari abandi bavuga ko nta byera ngo nde, kuko hari abagore benshi bagiye bisanga mu rukundo na bamwe muri abo banyamahanga, bikarangira babateye inda bakabasiga bakisubirira iwabo abandi bagasigara mu kangaratete.

Hari abavuga ko kino ari ikibazo gikomereye benshi, cyane cyane abagore n’abakobwa batuye mu mujyi n’ubwo bwose abenshi batabivuga.

Uyu wavuze ko yitwa Mugabo Lambert yagize ati:”Keretse umuntu utareba kure niwe wavuga ko atari ikibazo, ubundi bano banyamahanga bafite amafaranga, biroroshye gushuka abagore cyangwa abakobwa, nkubwije ukuri ko mu myaka iri imbere itari myinshi nabwo, tuzaba dufite abana batazi ba se, birakomeye n’ubwo bwose ari ikibazo cyirengagizwa

Umwe mu bakozi bakorera kaminuza ya ILPD ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko hari abagore benshi bamaze kuza gushakisha uwabateye inda ariko ko biba bigoye kuko abenshi bataba bazi amazina y’abo bakoranye ibyo bikorwa by’urukundo, ati:”Maze kwakira ibirego byinshi, baza badusaaba kubashakira umunyeshuri wabateye inda, abenshi kandi usanga batazi amazina y’uwo bakoranye urukundo, nkeka ko ahari biterwa n’ikibazo cy’ururimi, biratugora gukemura ikibazo nk’icyo”

Kwibuka30

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikibazo kiba kigoye kuko ubundi programme yabo iba ari iy’umwaka umwe, ati:”Ubundi biga umwaka umwe, abenshi bahita bataha iwabo, iyo rero uwo mukobwa atagize amahirwe yo gukubitana nawe wenda mu kabare cyangwa mu muhanda biba bigoye ko yakongera kumubona

Kaminuza ya ILPD imwe muri za kaminuza zikomeye zigisha ibijyanye n’amategeko, ikaba iganwa n’abanyamahanga benshi

Umugore uvuga ko acururiza mu isoko ryo mu mujyi wa Nyanza, twamusanze ku kigo nderabuzima cyo mu mujyi aho i Nyanza, mu murenge wa Busasamana avuga ko hari umunyamahanga wiga muri ILPD yamuteye inda bikarangira amusize, ati:”Yajyaga aza kumpahira imbuto mu isoko, birangira dukundanye, amaze kuntera inda naramubuze, nyuma naje guhura n’undi bajyaga bagendana, ambwira ko yigendeye iwabo muri Cameroune

Hari undi witwa Anita wigaga muri kaminuza ya INILAK nawe akaza kuva mu ishuri kubera icyo kibazo nawe yatubwiye ko yatewe inda n’uwiyitaga Alain Ngwame, ariko ageze ku ILPD bamubwira ko uwo muntu atigeze ahiga, ati:”Twahuriye kuri SMART hano mu mujyi, twarakundanye ambwira ko yitwa Alain Ngwame, twarakundanye, nisanga nasamye, ariko naramuhize ndamubura, njya kuri ILPD bambwira ko uwo atigeze ahiga, ubu navuye mu ishuri, ndi mu buzima bukomeye, nabuze aho njayana ikibazo cyanjye” Uyu mukobwa uvuga ko yari mu mwaka wa kabiri muri INILAK Nyanza, yavuze ko yakomeje ajyana ikibazo cye ku Murenge ariko abura ubufasha.

Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana atubwira ko adafite icyo abivugaho, kubera ko Meya Ntazinda Elasme ari muri conge, twagerageje kuvugisha visi meya Kajyambere Patrick nk’uwasigaranye inshingano za Meya, ariko ntiyatwitabye.

Gusa uko biri kose, ubuyobozi bw’Akarere bugomba kugira icyo bukora kuri icyo kibazo cy’abo bana bazakura batazi ba se bababyara, bikaba byakorwa mu buryo bwo kuganiriza abo banyamahanga ndetse no gukaza ubukangurambaga bwo kwigisha abakobwa kwirinda kwiroha mu bikorwa by’ubusambanyi, no mu gihe babikora bakaba bazi uwo bagiye kubikorana kugira ngo hirindwe ingaruka zaza nyuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.