DRC: Pasitoro ukomeye yahanuye ko abateye Congo bagiye kurimbuka
Umupasitori ukomeye mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yahanuye avuga ko Uwiteka agiye kurimbura abanzi b’igihugu bihaye kugaba ibitero ku gihugu cye.
Umupasitori witwa KABUNDI Walesi umwe mu bapasitori uzwi mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nk’umwe mu bapasitori bakomeye muri icyo gihugu kubera abantu ahanurira, uyu munsi yaje mu materaniro yo ku cyumweru nk’ibisanzwe ariko uburyo yajemo nibwo butari bumenyerewe kuko yaje yambaye umwenda wa gisirikare, ibintu byatangaje benshi ndetse bamwe babihuza n’uko uyu mugabo asanzwe yiyita ministre w’ingabo muri Leta ya Yesu.
Mu ijambo rikakaye yavuze ubwo yarimo atanga icyigisho cyo kuri iki cyumweru, pasiteri yavuze ko Imana imaze kurambirwa agasuzuguro igihugu cy’u Rwanda gikorera igihugu cye, ko rero ku bw’iyo mpamvu Imana igiye guhagurukira icyo gihugu gito yise cy’agasuzuguro, ndetse n’ibindi byose byiha gutera Congo.
Uyu mu pasitoro yanyuje mubyo perezida wa DR Congo yavuze ku munsi w’ejo bundi, avuga ko u Rwanda rwateye Congo rugamije kwiba no gusahura amabuye y’agaciro nk’ikimenyetso cy’ubukire n’ubukungu Imana yahaye icyo gihugu.
Yagize ati:”Ibihano by’Imana ni umuriro, ibyabaye birahagije, agahugu gato tugaburira kagiye guhura n’ukuboko kw’Imana.”
Avuga ko bitumvikana ukuntu agahugu gato gakomeza gukandamiza igihugu cye mu gifaransa ati “Trop c’est trop.”
Iteraniro ryo kuri iki cyumweru muri Centre de Réveil Spirituel (C.R.S) ryitabiriwe n’abakomeye barimo abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abashinzwe umutekano.
Pasiteri Walesi yababwiye ko abacongomani ari ubwoko bw’Imana nk’Abayahudi ko bagomba gusengera abasirikare kugir ngo bice abanzi babo banagarure umutungo wa Congo.
Ati “Yesu Kristo niwe dufatanyije urugamba, mu izina rya Yesu abasirikare bacu bazica abanzi bacu bose mu Burasirazuba bw’igihugu.”
Yasabye abakristu gukusanya amafaranga n’ibyo kurya ngo byoherezwe ku rugamba mu rwego rwo gutera akanyabugabo abasirikare ba FARDC bari kwamburwa ibirindiro umunsi ku munsi na M23.
Comments are closed.