Ububiligi bwavuye ku izima butanga iryinyo rya Lumumba

10,014
Kwibuka30

Nyuma y’igihe kiytari gito bwarabyanze, kera kabaye igihugu cy’Ububiligi cyemeye gutanga iryinyo rya Patrice Lumumba

Nyuma y’igihe bisabwa, u Bubiligi bwavuye ku izima bushyikiriza umuryango wa Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iryinyo rye.

Kwibuka30

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Kamena 2022, witabiriwe n’Abanye-Congo batandukanye barimo n’abana ba Lumumba (François, Roland na Juliana).

Hari hashize imyaka irenga 60, abenshi mu Banye-Congo n’Umuryango wa Lumumba basaba kubwirwa amakuru y’urupfu rwe ndetse bakanasaba guhabwa n’ibice by’umubiri we byaba bisigaye.

Iryinyo rya Lumumba wishwe afite imyaka 34, ni cyo gisigazwa cy’umubiri we gisigaye kugeza ubu, nyuma y’uko ibindi byose bitwitswe muri acide bikozwe ku kagambane k’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

(Inkuru ya Igihe.com)

Comments are closed.