DRC: Perezida yirukanye abasirikare bakuru 4 abashinja gukorana n’u Rwanda

11,560

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yasinye Iteka ryirukana abasirikare bakuru bane bashinjwa gukorana n’u Rwanda, nyuma y’igihe ibihugu byombi bitarebana neza.

Abasirikare birukanywe barimo Lt Col Kibibi Mutware, Major Sido Bizimungu alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitambala.

Radio Okapi yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe ku itariki ya 26 Gicurasi, kikaba cyasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) kuri uyu wa 2 Kamena.

U Rwanda na RDC bimaze iminsi bitarebana neza, nyuma y’uko icyo gihugu gishinje u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’ingabo za RDC, ibirego u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite ibirindiro muri Burasirazuba bwayo, aho ukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse ukaba unakomeje umugambi wawo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Comments are closed.