U Rwanda rwamaganye ibihuha byavugaga ko hari abanyeshuri 2 b’Abakongomani biciwe i Kigali

9,342
Kwibuka30

Binyuze kuri Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, U Rwanda rwamaganye amakuru y’ibihuha yavugaga ko hari abanyeshuri 2 b’Abakongomani bishwe urw’agashinyaguro n’inzego z’iperereza.

Nyuma y’aho bamwe mu bakongomani batangiye gushyira amashusho y’ibihuha agaragaza abantu bateruye umuntu mu buryo budahwise, maze bakandika kko ari ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa abanyeshuri b’Abakongomani i Kigali, bikaba ngo byakozwe n’inzego z’iperereza mu Rwanda.

Kuri ayo mashusho yakwirakwijwe kuri twitter n’uwitwa ALICE KALAMB, yavugaga ko abo banyeshuri 2 ari uwitwa Andre Kongolo n’undi witwa Jonas Birindwa.

Ni amakuru yamaganiwe kure na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Bwana Vincent KAREGA, avuga ko ayo makuru ari ibihuha, kuko n’impuzangano zari zambawe n’abashinzwe atari iz’u Rwanda, ndetse ko n’aho hantu atari mu Rwanda.

Kwibuka30

Bamwe mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Vincent Karega bwamagana iki gihuha, bavuze ko ibi ari ibirego bidagite ishingiro bikomeje kuranga bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki gihuha cyatangajwe n’uyu muntu mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urimo igitotsi aho bamwe mu baturage n’abayobozi bo muri iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda bakomeje gukoresha imvugo z’urwango bari kugaragariza u Rwanda n’Abanyarwanda.

Vincent KAREGA ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ati:”Ibyo ni ibihuha, izo si impuzankano z’u Rwanda, yewe n’aho hantu si mu Rwanda”

Ibi kandi bibaye nyuma y’aho mu Mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo, kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, haramukiye imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda, aho Abayitabiriye basabye ubutegetsi bw’Igihugu cyabo guhagarika umubano gifitanye n’u Rwanda.

Comments are closed.