DRC: Sakwe sakwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bushaka gukurikirana Cardinal wa Kinshasa

381
Kwibuka30

Abanyecongo bakiriye ugutandukanye kuba ubucamanza bw’iki gihugu bushaka gukurikirana Cardinal Fridolin Ambongo Besungu wa Kinshasa akaba n’umukuru w’inama y’abepiskopi ba Afurika na Madagascar.

Kuwa gatandatu, umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza yandikiye umushinjacyaha mu rukiko rw’ubujurire amusaba gutangiza dosiye y’ubucamanza kuri Ambongo.

Umushinjacyaha Firmin Mvonde ashinja Cardinal Ambongo “gukwiza impuha no kugumura rubanda ngo rwivumbagatanye kuri leta”

Amushinja kuvuga “amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba”

Cardinal Fridolin Ambongo yumvikanye anenga ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Ambongo yanenze leta gukorana na FDLR no guha intwaro imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo nk’ingaruka y’umutekano mucye i Goma.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyecongo bakiriye mu buryo butandukanye ingingo y’uriya mushinjacyaha isaba ko Cardinal Ambongo, umwe mu bantu bavuga rikumvwa muri Congo – akurikiranwa n’ubucamanza.

Dr Denis Mukwege wiyamamarije gutegeka DR Congo mu matora aheruka, yatangaje ko yatunguwe cyane no kumva ibyo, avuga ko ari ikimenyetso “cyo guhindura igikoresho ubucamanza, n’igikorwa cy’ubutegetsi bw’igitugu budashoboye kuyobora igihugu no kugarura umutekano”.

Yongeraho ko ibyavuzwe na Cardinal Ambongo ari “ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo burengerwa n’Itegekonshinga”, yongeraho ati: “Turasaba abategetsi ba Congo guhagarika kwibasira umuntu ukomeye kurusha abandi muri Kiliziya Gatolika muri Afurika no ku bandi bose banenga ubutegetsi”.

Kwibuka30
Denis Mukwege yavuze ko leta irimo guhindura ubucamanza igikoresho cyayo

Uwitwa Noé Kalala yagize ati: “Ubwisanzure bwo kuvuga ni ihame, ariko hari n’amategeko…iyo umuntu yarenze ku mategeko agomba gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha agasubiza ku byo yakoze.”

Roddy Nzem Asem ati: “Kuki ubwo bucamanza budakurikirana abajura bambaye karuvati?… Kuki bareba gusa agatwe k’uvugira inyungu za rubanda? Tuvuze hoya kandi hoya ku [gukurikirana] Cardinal Fridolin Ambango.”

Uwitwa Mibenge Bagunda ati: “Nta muntu uri hejuru y’ubucamanza! Mvugishije ukuri, sinzi neza “ubucamanza bwa Congo” ariko Cardinal Ambongo agomba kwisobanura cyangwa akajya kuba i Roma iruhande rwa Papa François.”

Martin Fayulu, umwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi muri Congo, yatangaje ko gushaka kugeza mu bucamanza Cardinal Ambongo ari “igitonyanga ku mazi yuzuye ivaze gituma aseseka”, yongeraho ati “Ibyo Cardinal avuga…bisangiwe kandi byemerwa na benshi mu banyecongo…”

Fayulu asaba abanyecongo kwitegura gutsinda icyo gikorwa “kigamije gucecekesha abantu bose no gukomeza igitugu kiriho.”

Inyandiko y’umushinjacyaha yo kuwa gatandatu isaba ko Cardinal Ambongo yakurikiranwa ikurikiye amagambo ya Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya Kinshasa, yavuze kuwa mbere ushize ko amabagambo ya Cardinal Ambongo ko leta iha intwaro Wazalendo na FDLR arimo “gukabya”.

Muyaya yavuze ko “Cardinal agomba kwitonda cyane kuko arasubiramo neza neza amagambo y’abanzi bacu, amagambo ya leta y’u Rwanda, kandi bishobora guteza benshi kwibaza niba ashyigikiye abaturwanya.”

Cardinal Ambongo ntacyo aravuga ku nyandiko z’ubucamanza zisaba ko akurikiranwa, gusa mbere mu kiganiro yagiranye na Télévision Catholique Francophone yavuze ko “Kiliziya Gatolika, Cardinal na Yezu Kristu” bose bagira uruhande babogamiraho.

Yagize ati: “Abanyapolitike bakwishimiye kubona Kiliziya Gatolika cyangwa na Cardinal wa Congo bahisemo kutagira uruhande abogamiraho imbere y’ibikorwa byabo, ariko bigenze bityo kiliziya yaba yabogamiye ku ruhande rw’umunyemabaraga aho kuba urw’umuto…kandi buri gihe ijambo ryacu, uruhande dufashe, bibangamira abateza akababaro rubanda.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.