Kera kabaye umuryango w’Abasilamu mu Rwanda (RMC) ugiye gutegura amatora

2,658
Kwibuka30

Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko ugiye gutegura amatora y’abayobozi b’inzego zose muri uwo muryango.

Kera kabaye Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda (RMC) wemeye ko ugiye gutegura amatora agamije guhindura abayobozi b’inzego zose zigize uwo muryango, ibi bikaba byashyizwe hanze mu ibaruwa dufitiye kopi, ikaba yashyizweho umukono na mufuti w’U Rwanda Sheikh SALIM HITIMANA, ibi bikaba bibaye nyuma y’ubusabe bw’abatari bake banenga ino komite imaze igihe kitari gito aho ishinjwa ibitari bike birimo kuvangura Abasilamu babarizwa muri uyu muryango.

Muri iyi baruwa yanditswe ku italiki ya 28 Mata 2024 ikoherezwa, ikanatumira abagize inama y’inteko rusange bose, ivuga ko hashingiwe kuri imwe mu myazuro yafatiwe mu nama yabaye kuri iki cyumweru taliki ya 28 Mata 2024, Mufti w’u Rwanda Shekh Salim Hitimana, atumiye komite ye yose mu nama idasanzwe igamije kwigira hamwe no kwemeza ingengabihe y’ibikorwa by’amatora y’abayobozi b’inzego zose zigize uwo muryango RMC, iyo nama ikazaba ku munsi w’ejo taliki ya 30 Mata 2024 ikazaba mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa Zoom.

Twibutse ko Mufti Salim HITIMANA yatorewe kuyobora uyu muryango mu mwaka w’i 2016, manda ye igomba kuba yararangiye mu mwaka w’i 2021 kuko manda imara imyaka itanu, ariko kuva icyo gihe iyo komite ikaba yaranze gutegura amatora yo gusimbura inzego ziriho. Mu kwezi kwa 10 umwaka w’i 2022 umunyamakuru wa Igihe.com yabajije Sheikh Salim impamvu badategura amatora, asubiza ati:”Amatora azaba”

Kwibuka30

Sheikh Salim Hitima ushinjwa kugundira ubutegetsi

Benshi mu batavuga rumwe na komite ya Salim HITIMANA bakomeje gusaba ko hategurwa amatora kuko bifuzaga impinduka kuri ino komite yagiye ishinjwa ibitari bike harimo ruswa, kuvangura ko kurema ibice mu muryango RMC, ndetse no gufungisha abatavuga rumwe kuri imwe mu myanzuro yafatwaga n’iyi komite ya Sheikh Salim, bakabafungisha babahimbira ibinyoma ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba (Nk’uko abari barafunzwe bagafungurwa bagiye babivuga kenshi).

N’ubwo bimeze bitya, hari bamwe mu basilamu bemeza ko ano matora bamaze kuyategura kandi hitezwe kubaho kwiba amajwi kugira ngo komite iriho yongere iyobore indi manda, uwitwa Zaina Mutumwinka yagize ati:”Njye ndi umusilamu kavukire, iyi komite yakoreye amabi menshi Abasilamu, ntiyari ikwiye kongera kugaruka, yaratubeshye inabeshya Leta, irateganya gutekinika ano matora, tubifitiye gihamya

Hari abasaba ko Leta yakurikirana aya matora.

Bamwe mu basilamu bashinja komite ya Sheikh Salim imikorere idahwitse, barasaba ko RGB yaba ariyo ikoresha ayo matora kuko hari amakuru avuga ko hazabaho gutekinika kugira ngo bongere bayobore indi manda.

Uwitwa Khamis Kavamahanga yagize ati:”Birababaje kumva bamwe mubagize komite bigamba kuziba amajwi kugira ngo bakunde bagume ku buyobozi mu gihe wababaza icyo bagezeho muri ino myaka yose bakakibura”

Twashatse kuvugana n’umuvugizi w’umuryango w’Abasilamu mu Rwanda, ariko igihe cyose twagerageje kumuvugisha, terefoni ye ntiyayitabaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.