DRC: Tshisekedi yirukanye minisitiri w’ingabo asimbuzwa uwahoze ayobora inyeshyamba

7,419
Kwibuka30

Tshisekedi yaraye akoze impinduka zikomeye muri guverinoma ye, ashyira mu myanya bamwe mu bahoze bayobora imitwe y’inyeshyamba.

Perezida Felix Tshisekedi yakoze impinduka muri Guverinoma, aho Minisitiri w’Intebe yakomeje kuba Jean-Michel Sama Lukonde, ariko hazamo amazina mashya, aho Jean-Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, naho Vital Kamerhe aba Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubukungu bw’igihugu.

Muri izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi, Félix Tshisekedi yanagize Peter Kazadi Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano.

Ni mu gihe Antipas Mbusa Nyamwisi yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane n’akarere. Uyu mbere yo kujya muri Guverinoma nka Minisitiri ushinzwe ubutwererane n’akarere ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku bwa Perezida Joseph Kabila, yayoboye umutwe wa Rassemblement Congolais pour la démocratie-Kisangani/Mouvement de libération (RCD-K/ML).

Mbusa Nyamwisi nawe wigeze kuba inyeshyamba yahawe umwanya muri guverinoma

Kwibuka30

Jean Pierre Bemba wagizwe Minisitiri w’Ingabo na we ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu, ndetse yabaye Visi Perezida ku bwa Perezida Joseph Kabila, kugeza mu 2006.

Uyu we yahoze ayobora umutwe witwaje intwaro wa Mouvement pour la Liberation du Congo (MLC),

Ni mu gihe Vital Kamerhe yahoze ayobora ibiro bya Perezida Tshisekedi, akaza gufungwa ashinjwa kunyereza umutungo ariko urukiko rukamugira umwere.

Ni impinduka zikozwe mu gihe ubutegesi bwa Tshisekedi bukomeje kunengwa kubera ibibazo byugarije igihugu, birimo umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.

Ni impiduka kandi akoze mu gihe yitegurura amatora, ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Muri izi mpinduka, Christophe Lutundula Apala yakomeje kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga naho Patrick Muyaya Katembwe akomeza kuba Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.