Paul Rusesabagina na Callixte Sankara bari bafunganywe bamaze kurekurwa.

6,913
RPF

Bwana Paul RUSESABAGINA n’abandi 20 bari barahamijwe ibyaha bitandukanye bamaze kurekurwa n’inkiko z’u Rwanda ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda imaze gusohora itangazo rivuga ko perezida wa repubulika Kagame Paul yahaye imbabazi Bwana Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 bose bari mu rubanza rumwe aho bari barahamijwe icyaha cyo kugaba ibitero mu bice bya za Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu taliki ya 24 Werurwe 2023, iteranira mu rugwiro iyobowe na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME.

Umwe mu bantu bahaye amakuru umunyamakuru wa VoiceAof America yavuze ko byitezwe ko ku munsi w’ejo kuwa gatandatu taliki ya 25 Werurwe 2023 mu gitondo aribwo Bwana Rusesabagina Paul n’abandi bareganywe mu rubanza rumwe bazasohoka gereza ya Mageragere iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Icyemezo cyo gufungura Paul Rusesabagina wari warakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda cyatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda harimo na “Igihe” kimwe mu binyamakuru byegereye cyane ubuyobozi bw’igihugu, ndetse hari na bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga nka Samafor cyabitangaje.

Paul Rusesabagina afunguranywe n’abandi 20 batavuzwe amazina, gusa undi uzwi ko nawe ari mu bafunguwe, ni Bwana Sankara Callixte nawe wari umuvugizi wa MRCD-FLN.

Biravugwa ko Bwana Rusesabagina na bagenzi bari baranditse ibaruwa, bayandikira perezida Kagame Paul basaba imbabazi.

Ikinyamakuru Semafor kivuga ko byitezwe ko abategetsi b’u Rwanda batangaza ibaruwa Bwana Rusesabagina yanditse asaba imbabazi Perezida Kagame. Muri iyo baruwa, aragaragazamo kwicuza ku isano iyo ari yo yose yaba yarabaye hagati y’imirimo ye ya politiki mu ihuriro MRCD n’ibikorwa by’urugomo byakozwe n’umutwe waryo witwara gisirikare.

Aho kandi aranicuzamo ko atabashije gukurikirana neza ko abanyamuryango b’iryo huriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi “bubahiriza byuzuye amahame yo kudakoresha urugomo we yemera byuzuye kandi byimbitse.”

Paul Rusesabagina ngo narekurwa azahita ava mu bikorwa byose bya politiki

Ikindi kiri muri iyo baruwa, nk’uko ikinyamakuru Semafor kibivuga, ni uko Rusesabagina anavugamo ko narekurwa azahita ava mu bikorwa bya politiki “iminsi ye y’ubuzima akazayimara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atuje yitekerezaho.” Abo bategetsi bavuga ko iyo baruwa Rusesabagina yayiteguriye ubwe abifashijwemo n’abunganizi be mu by’amategeko bo muri Amerika no mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.