DRC: “Twirwaneho” irashinja Leta yabo n’umutwe wa FDLR kugambirira kumara Abanyamulenge

772

Umutwe wa Twirwaneho ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washinje ingabo z’iki gihugu (FARDC) n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kugira umugambi wo kurimbura Abanyamulenge.

Uyu mutwe washinzwe n’Abanyamulenge kugira ngo urinde benewabo bari bakomeje gukorerwa itoteza rishingiye ku bwoko, wasobanuye ko uyu mugambi watangiye gushyirwa mu bikorwa muri zone Rurambo.

Umuhuzabikorwa wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, yatangaje ko FDLR, CNRD n’imitwe ya Wazalendo byashinze ibirindiro muri Kitoga, Nyamurambi, Mulenge, Remera na Masango muri gahunda yo gushyira mu bikorwa uyu mugambi.

Yasobanuye ko mu cyumweru gishize, muri Hôtel Résidence i Bukavu habereye inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje abofisiye bakuru bo muri FARDC, FDLR, CNRD na Wazalendo, baganira ku bitero bitazatuma “Hari Umunyamulenge n’umwe wo muri Rurambo ushobora kurokoka.”

Kamasa yagize ati “Turasaba umuryango mpuzamahanga kudakomeza guceceka, ukamagana utizigamye ubufatanye bugamije icyaha buri hagati ya Leta ya Congo na FDLR. Dusabye ko habaho ibikorwa byihuse byo kurinda abasivili b’Abanyamulenge, bigakumira jenoside nshya.”

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2024, FARDC yavuzweho kohereza ibikoresho muri Kitoga kugira ngo byifashishwe mu kubaka iki kigo kizajya gihuza abarwanyi b’iyi mitwe yitwaje intwaro ihuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi.

Uretse guhuriza mu kigo gishya cya Kitoga iyi mitwe kugira ngo igabe ibitero ku Banyamulenge, binavugwa ko ari ho izajya itegurira umugambi wo gutera u Rwanda, nimara kuwunoza yinjire ishyamba rya Kibira mu Burundi, ikomereze muri Pariki ya Nyungwe.

Comments are closed.