DRC: Umuntu umwe yaguye mu bwato bwahiriye ku cyambu cy’umugezi wa Kongo

3,938

Umuntu we yapfuye abagera kuri 11 barashya bikabije nyuma y’uko ubwato barimo bufashwe n’inkongi y’umuriro ku cyambu kiri ku mugezi wa Kongo (Congo River) muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Minisitiri w’umutekano, Didier Tenge, yavuze ko iyi mpanuka yo ku cyumweru yabaye ahagana 13:00 ku cyambu cya Ngafura mu nkerengero z’umurwa mukuru Kinshasa.

Umuyobozi wo muri ako gace Papy Epiana avuga ko ubu bwato bwari bwuzuyemo ibintu bifatwa n’umuriro bukaba bwarerekezaga mu ntara ya Equateur.

Abakomeretse barimo kuvurirwa ku bitaro biri hafi y’aho iyi mpanuka yabereye, bakaba bari ku rwego rwa gatatu rw’ubushye batewe n’iyi mpanuka.

Muri DRC abantu benshi bahitamo gukoresha amato mu ngendo ndende kubera ububi bw’imihanda.

Abagenzi bategereza iminsi myinshi ishobora kugera no mu byumweru, kugira ngo babone ubwato bubamutsa mu mugezi wa Kongo(Congo River) n’indi migezi iwushamikiyeho.

Comments are closed.