DRC: Umusirikare arahigishwa uruhindu nyuma yo kurasa abasivili 13 biganjemo abana

3,164
Kwibuka30

Umusirikare wa FARDC ari gushakishwa uruhindu nyuma y’aho arashe abaturage bagera kuri 13 barimo abagore n’abana.

Umusirikare arimo guhigwa mu ntara ya Ituri nyuma y’uko kuwa gatandatu avuye aho yakoreraga yagera iwe akarasa mu bantu benshi akica 13 biganjemo abana n’abagore, nk’uko abategetsi babivuga.

Kwibuka30

Lieutenant Jules Ngongo, umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare bukuriye intara ya Ituri, yabwiye ibinyamakuru byaho ko “aho [uwo musirikare] azajya hose tuzamugeraho”.

Mu bantu 13 bapfuye ibinyamakuru muri aka gace bivuga ko icyenda (9) ari abana, naho Baromètre Sécuritaire du Kivu ivuga ko babiri ari abagore.

Uwo musirikare w’ingabo za leta ashinjwa kwica abo bantu kuwa gatandatu nijoro mu gace ka Tchomia kari hafi y’ikiyaga Albert muri Ituri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.