Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Emir wa Qatar

4,291
Kwibuka30

Ku Gicamunsi cyo ku Cyumweru taliki ya 23 Nyakanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije n’abandi bayobozi batandukanye ku Isi mu gufata mu mugongo umuryango w’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. 

Ni mu gihe uyu muryango w’ibwami uri mu kababaro ko kubura Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani watanze afite imyaka 94. 

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, Perezida Kagame yagize ati: “Kuri iki gicamunsi, nihanganishije mbikuye ku mutima HH Sheikh Tamim Bin Hamad n’umuryango we ku bw’urupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Kwibuka30

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani, yatanze mu gitondo cyo ku wa Gatanu taliki ya 21 Nyakanga 2023. 

Ikiriyo no kumusezeraho bwa nyuma byabaye nyuma y’amasengesho yabereye mu Musigiti wa Imam Muhammad Ibn Abd Al Wahhab, maze umugogo we watabarijwe mu Irimbi rya Old Al Rayyan.

Uyu mugabo yabaye Ambasaderi wa Qatar muri Lebanon hagati y’umwaka wa 1973 na 1977, aba Minisitiri w’Uburezi mu 1978 kugeza mu 1989 n’Umunyamabanga wa Leta wa Qatar ushinzwe umuco kuva mu 1989 kugeza mu 1995 ubwo yumvikanaga mu bateguye kudeta yo guhirika ubutegetsi bwa Qatar.

Nyuma y’aho yahunze Igihugu akigarukamo nyuma y’imyaka itatu, agezwa imbere y’ubutabera nyuma aza no kubabarirwa.

Mu bandi bayobozi bihanganishije umuryango wa Emir wa Qatar harimo Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Shehbaz Sharif, abayobozi batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), n’abandi bo mu bice bitandukanye by’Isi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.