DRC: Umutwe wa ADF mu minsi itatu gusa, wambuye ubuzima abasaga 55

473
kwibuka31

Umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abagera kuri 59 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba baturage biciwe mu duce dutandukanye two muri Segiteri ya Bapere muri teritwari ya Lubero ndetse no mu mujyi wa Oicha muri teritwari ya Beni, kuva tariki ya 16 Kanama 2025.

Mu ijoro ry’uwo munsi, abarwanyi ba ADF bateye umudugudu wa Mbimbi muri Oicha, bica abaturage icyenda, basiga batwitse n’inzu zabo zigera ku 10, mbere yo gusubira mu mashyamba.

ADF yageze muri Mbimbi imaze kugaba ibitero bibiri mu bice byegereyee umuhanda wa Eringeti-Kainama ndetse na Mayimoya, aho yiciye abaturage batatu, itwika n’imodoka.

Uyu mutwe w’iterabwoba wishe abandi bantu 47 mu mudugudu wa Ekenge, Melia n’indi iherereye muri Gurupoma ya Bapaitumba muri Beni, Segiteri ya Bapere.

Umuyobozi wa Bapere, Macaire Sivikunuka, kuri uyu wa 18 Kanama yatangaje ko abatabazi barimo abo mu muryango Croix Rouge ndetse n’abasirikare, bagiye muri utu duce gufasha ababuze ababo mu bikorwa byo gushyingura.

Sivikunuka yasobanuye ko ADF yagabye ibi bitero yihorera kuko ingabo za RDC n’iza Uganda na zo zimaze iminsi ziyigabaho ibitero binyuze muri ‘Operation Shujaa’ yatangiye mu 2021.

Umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare cya RDC byo kurwanya ADF, Lt Marc Elongo, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zizakomeza kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba, asaba abaturage kuzishyigikira.

(Inkuru ya Manishimwe Janvier)

Comments are closed.