DRC: Umutwe wa M23 wafashe ikirwa cya Idjwi kinini muri Congo
Umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kwigarurira ikirwa cya Idjwi giherere mu kiyaga cya Kivu kikaba gituwemo n’abumva bakavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Umutwe w’ingabo za M23 watangaje ko wamaze kwigarurira ikirwa kinini giherereye mu kiyaga cya Kivu, ikirwa Cyitwa Idjwi, akaba ari nacyo kirwa kinini kiri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Kwigarurira Idjwi bizafasha M23 kugenzura ahazwi nka Irhe na Iko muri teritwari ya Kalehe ndetse na Kabonde, Ludjo, Lugendo na Ishungu muri teritwari ya Kabare.
Abatuye iki kirwa cyo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo basanzwe barema amasoko ahuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo by’umwihariko isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi.
AFC/M23 ikigera ku Idjwi yabanje gutanga ikiganiro kuri radiyo yo kuri iki kirwa yitwa Obuguma mbere yo gukorana inama n’abaturage.
Mustapha Maomboleo, umuyobozi wa teritwari ya Idjwi, yavuze ko icyo kiganiro cyari kigamije guhumuriza abatuye icyo kirwa.
Ubwo imirwano yabicaga bigacika muri Goma, Bukavu n’ibindi bice, amagana y’abaturage yahungiye kuri iki kirwa gisanzwe gituwe n’abarenza ibihumbi 300.
Comments are closed.