DRC:Leta yivuguruje ivuga ko amakuru yari yatanze y’iruka ry’ikindi kirunga atariyo

7,336
Ikirunga cya Nyamulagira ntabwo cyarutse
Leta ya Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo yavuguruje amakuru yari yatanzwe n’impuguke zayo, amakuru yavugaga ko ikirunga cya Nyamulagira nacyo cyarutse.

Ahagana mu masaha y’igitondo nibwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo mu ijwi ry’ikigo cyayo gishinzwe uby’ubumenyi bw’ikirere yatangaje ko nyuma y’icyumweru kimwe gusa, ikindi kirunga cya Nyamulagira nacyo kiri kiruka kandi ko ibyo kiruka biri kwerekeza kuri parike ya Virunga. Ni amakuru yasamiwe mu kirere n’ibitangazamakuru byinshi byo kuri uyu mugabane ndetse n’ibyo hanze yawo, ndetse na RBA ikaba yahise ibitangaza ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter.

Ariko nyuma gato, Leta ya Congo yaje guhita isohora andi makuru avuga ko habaye kwibeshya ko ikirunga cya Nyamuragila kitarutse ko ahubwo umuriro wagaragaye hakurya y’icyo kirunga ari umuriro w’abaturage batwikaga amakara muri ako gace.

Leta ya Congo yavuze ko icyo gikorwa cyo gutwika amakara cyazamuye umwotsi mwinshi cyane mu kirere bityo bakeka ko ari ikirunga cyongeye kuruka.

Nyamuragira Volcano

Comments are closed.