Ngwabije Bryan yageze mu Rwanda aje gukinira Amavubi mu mikino yagishuti.

6,074
Kwibuka30

Umukinnyi Ngwabije Bryan ukinira SC Lyon mu Bufaransa yageze mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Ngwabije wavutse 30/05/1998 nawe aje kwifatanya na bagenzi be mu mikino ibiri Amavubi azakina na Centrafrique tariki 4 na 7 Kamena 2021.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya FERWAFA, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yasobanuye impamvu yo guhamagara amasura mashya menshi ugereranyije n’ayari asanzwe.

Kwibuka30

Ati “Ni abakinnyi twabashije gukurikirana, cyane cyane abakina mu Rwanda ndetse n’abakina hanze. Ariko by’umwihariko abakina mu Rwanda kuko urebye uburyo shampiyona irimo gukinwa ni uburyo bwiza buha abakinnyi gukina imikino myinshi mu gihe gito.”

Twakwishimira rero uburyo abakinnyi bagerageje kwitwara muri izo mvune zose, muri icyo gihe kitoroshye, imikino yegeranye kuriya ntabwo byari byoroshye ariko ngira ngo urwego rwabo twararushimye, niyo mpamvu no gutoranya abakinnyi bitari byoroshye. Ariko ntabwo twabura kuvuga ko twicaye nk’abatoza ngo turebe abakwitabazwa kuri uyu mukino bashoboye kwitwara neza kurusha abandi.”

Imyitozo ikaba igikomeje mu mavubi .

Leave A Reply

Your email address will not be published.