EAC yongereye igihe ingabo z’akarere ziri muri DR Congo

2,497
RPF

Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) yongereye amezi atatu ubutumwa bw’ingabo z’uwo muryango (EACRF) ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugarura umutekano.

Manda y’ingabo za EACRF yari yitezwe kurangira ku wa gatanu w’iki cyumweru. Ubu yongerewe kugeza ku itariki ya 8 Ukuboza (12) uyu mwaka, mu gihe hagitegerejwe “raporo y’isuzuma y’akanama k’abaminisitiri”.

Iyi nama yabereye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yari iyobowe na Perezida w’u Burunidi Evariste Ndayishimiye, ari na we mukuru wa EAC muri iki gihe.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’icyumweru abasirikare ba DR Congo bishe abantu nibura 43, bata muri yombi abandi 168, mu bigaragambyaga basaba ko ingabo z’akarere n’iz’umuryango w’abibumbye zo kubungabunga amahoro (MONUSCO) ziva mu gihugu, bazishinja kunanirwa gukemura ikibazo cy’umutekano mucye.

Mu kwezi kwa Gicurasi (5) uyu mwaka, Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi yari yakangishije ko niba nta musaruro ushimishije ingabo z’akarere zigaragaje mu burasirazuba bw’igihugu cye, zari kuhava mu kwezi gukurikiyeho.

Icyo gihe, ari mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana mu ruzinduko mu bihugu byo mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), Tshisekedi yagize ati:

“Ikigaragara ni uko hari ibibazo by’imikorere n’uyu mutwe w’ingabo z’akarere”.

Tshisekedi yavuze ko ubundi ingabo z’akarere zari gufatanya n’ingabo za DR Congo, FARDC, mu guhatira umutwe w’inyeshyamba wa M23 kuyoboka inzira y’amahoro, ari yoguhagarika imirwano, gusubira inyuma no kwegeranyiriza hamwe abagize M23.

M23 yavuze ko ibyo kwegeranyirizwa hamwe no kwamburwa intwaro bitayireba.

Nyuma EAC yavuze ko inshingano y’umutwe w’ingabo wayo atari ukurwanya inyeshyamba, ko ari ukutagira uruhande ubogamiraho.

Mu nama y’abategetsi bo muri EAC yabereye i Bujumbura ku itariki ya 31 Gicurasi, hari hemejwe kongerera igihe cy’umutwe w’ingabo z’akerere kugira ngo habungabungwe “intambwe” yatewe.

Inama y’i Nairobi yo ku wa kabiri, yabaye iruhande rw’inama y’Afurika ku mihindagurikire y’ikirere.

Uretse Perezida Ndayishimiye, yitabiriwe kandi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Kenya William Ruto, uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uwa Sudan y’Epfo Salva Kiir, Minisitiri w’intebe wa DR Congo Jean Michel Sama Lukonde, na Minisitiri wa Uganda ushinzwe imirimo wa EAC, Rebecca Kadaga, wari uhagarariye Perezida Yoweri Museveni.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama rivuga ko abo bategetsi bashimye Tshisekedi “ku muhate we wo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC” na Ndayishimiye ku muhate we wo gufasha abaturage ba DR Congo mu gushaka “amahoro n’umutekano birambye”.

EACRF igizwe n’abasirikare bava mu Burundi, Uganda, Kenya na Sudan y’Epfo.

Uyu mutwe w’ingabo washyizweho n’abategetsi bo mu karere muri Kamena (6) mu 2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, zigenzura ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarafashe.

Kuva mu Kuboza (12) mu 2022, umutwe w’ingabo wa EACRF woherejwe muri DR Congo, ahanini kubera inkeke itejwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Bitangazwa henshi ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda, ibyo ubutegetsi bw’i Kigali buhakana.

Kuva uyu mutwe wakubura imirwano mu mpera ya 2021, abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe bamaze guhunga bata ingo zabo.

(Src: BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.