ED SHEERAN YAKOJEJE IBABA MURI WINO ASABA LETA Y’UBWONGEREZA GUTERA INKUNGA UMUZIKI W’ABENEGIHUGU.

910

Ed Sheeran yanditse ibaruwa ifunguye isaba ubuyobozi bw’igihugu gushora amafaranga mu muziki w’abenegihugu.

Nyuma y’aho bamwe mu bahanzi bakomeye mu Bwongereza bagaragarije ko umuziki wabo ukeneye gushorwamo akayabo, mu rwego rwo gushyigikira impano, no kuzongerera ubumenyi nyamara ntihagire igikorwa, Ed Sheeran, yafashe iya mbere, yandika ibaruwa ifunguye isaba Leta y’Ubwongereza gushora asaga miliyuoni 250 z’amayero, mu mushinga wo guteza inbere amshuri ya muzika.

Ni ibaruwa kandi yasinyweho n’abanyamuziki bakurikirwa cyane muri icyo gihugu barimo Fred Again, Elton John, Coldplay, Harry Style, Stormzy na Central Cee.

Iyi baruwa irasaba mu buryo bwihuse minisitiri w’intebe w’icyo gihugu Keir Starmer, kwemeza iby’uyu mushinga, mu rwego rwo gushyiraho umusingi uhamye w’ikiragano gishya, kizaba gifite abanyamuziki bakomeye, bishyingiye ku masomo bakuye mu mashuri yigisha muzika.

Yakomeje avuga ko uruganda rwa muzika rwinjiriza igihugu nibura miliyari 6.7 z’amayero buri mwaka, ari nayo mpamvu hagomba gufatwa ingamba, dore ko urwego umuziki wariho mu myaka ishize kuri ubu rumaze kugabayukaho ijanisha rya 21%.

Uyu muhanzi w’imyaka 34, avuga ko yumva neza ko hari byinshi bahugiyemo binabashyira ku gitutu, ariko ko byakunda hamwe n’abandi bahanzi, abantu ku giti cyabo n’uruganda rw’imyidagaduro muri rusange muri icyo gihugu.

Ed sheeran nawe ari mu bahagurukiye guteza imbere impano, ndetse yabimburiye abandi, atangiza umuryango witwa Ed Sheeran Foundation ugamije guteza imbere umuziki w’abato, guhera tariki 09 Mutarama, 2025.

Comments are closed.