Ejo ku cyumweru Prezida KAGAME arongera guhurira na Prezida MUSEVENI I Luanda mu biganiro by’amahoro.
Ba Prezida Yoweri Kaguta MUSEVENI na Prezida Paul KAGAME barongera bahurire mu biganiro by’amahoro muri Angola.
Abinyujije kuri Twitter ye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga OLIVIER NDUHUNGIREHO yavuze ko ba Prezida PAUL KAGAME na mugenzi we wa Uganda prezida YOWERI KAGUTA MUSEVENI bazongera guhurira mu gihugu cya Angola kuri iki cyumweru taliki ya 2 Gashyantare 2020 mu biganiro by’amahoro hagati y’ibi bihugu bibiri bimaze imyaka birebana ay’ingwe.
Aya makuru yamaze no kwemezwa na Guverinoma ya Angola aho yavuze ko Ba Nyakubahwa Paul KAGAME na MUSEVENI bongera guhurira mu biganiro by’amahoro i Luanda kuri iki cyumweru ku butumire bwa Prezida João Laurenco.
Muri ibyo biganiro, hazaba harimo abahagarariye ibihugu byabo byombi, prezida Laurenzo JOAO wa Angola na Prezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Byitezweko muri bino biganiro bano bayobozi babiri bazongera kureba bakanasuzuma impamvu ibyemejwe mu nama yabahuje umwaka ushize bitubahirijwe n’imbogamizi zabayeho.
Comments are closed.