Ally NIYONZIMA amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukina mu Rayon Sport

8,851
Kwibuka30

Umukinnyi ALLY NIYONZIMA yamaze kubona icyangombwa kimwemerera gukinira ikipe ya Rayon Sport

Umuyobozi wa Rayon Sport amaze gutangaza ko ikipe yo muri Oman yamaze kwemera kurekura Bwana ALLY NIYONZIMA bikaba bimuha noneho uburenganzira bwo gukinira ikipe ya Rayon Sport mu gice cya kabiri cya shampionnat ndetse akazayifasha mu mikino y’igikombe cy’amahoro.

NIYONZIMA ALLY wavutse mu mwaka wa 1996 mu gihugu cy’Uburundi yari amaze iminsi yaragiye gukina mu gihugu cya OMAN ariko akaba atarahwemye kuvuga ko shampionnat ari gukinamo iciriritse cyane kubera ko abakinnyi baho badaha agaciro umupira w’amaguru. Ally yavuze ko hari n’igihe ikipe iba ifite umukino nk’ejo ariko abakinnyi ntibakore imyitozo kubera ko baba bafite amafranga menshi bakaba badateze kubona imibereho mu mupira w’amaguru.

Kwibuka30

Ally yakomeje avuga ko amakipe menshi yo mu kiciro cya mbere yamwifuzaga ariko akabyanga kubera urwego ruciriritse shampiona yaho iriho.

Bwana Sadate MUNYAKAZI yavuze ko nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi, ndetse n’abanya Oman basanzwe batuye mu Rwanda, ikipe ye yemeye kumurekura.

Ally akina hagati mu kibuga no mu ikipe nkuru y’U Rwanda AMAVUBI,ni umukinnyi mwiza wo hagati, byitezwe ko azafasha cyane hagati y’ikipe ya Rayon Sport wabonaga idahagaze neza mu myanya yo hagati.

Leave A Reply

Your email address will not be published.