Emmanuel Okwi wari mu biganiro na Musanze FC yerekeje muri POLICE FC

128
kwibuka31

Ikipe ya Police FC imaze gutangaza ko yamaze kwemeranywa na Emmanuel Okwi, rutahizamu w’Umugande wari umaze iminsi mu biganiro n’ikipe ya Musanze FC ngo azayikinire mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Amakuru avuga ko uyu mugabo aguzwe n’iyi kipe ya Police amafaranga angana na miliyoni 18, akayikinira mu gihe cy’imyaka ibiri, akajya ahembwa miliyoni y”Amanyarwanda.

Uyu mugabo uzajya usatirana na ba Muhadjiri, Lague, Kategera, bivugwa ko ikipe ya Musanze yari yemeye kujya imuhemba 400$ ya buri kwezi, ariko mu gihe yendaga kuyisinyira ahita abona indi offre ku meza yamuhaga 1000$ cya buri kwezi.

Abakurikiranira hafi ibya championnat yo mu Rwanda, baravuga ko ikipe ya Police FC ishobora kuzatanga muri uno mwaka w’imikino.

Yasinye gukinira iyi kipe imyaka ibiri, akajya ahembwa miliyoni ya buri kwezi

Binyuze kuri twitter yayo, ubuyobozi bwa Police FC bwagize buti:”Twishimiye kwakira Emmanuel Okwi mu muryango wa Police Football Club”

Comments are closed.