Eng.Mabumba Oswald, Umugabo wa Yvonne Idamange yitandukanije nawe.

16,361
Kwibuka30
Eng.Mabumba Oswald, Umugabo wa Yvonne Idamange yitandukanije nawe

Eng. Mabumba Oswald Umugabo wa Yvone Idamange yitandukanije nawe avuga ko Ntaho ahuriye n’ibyo umugore amaze akwirakwiza ingengabitekerezo ya Genocide no kwangisha abaturage ubutegetsi biriho.

Mu butumwa Eng. Mabumba yanyujije ku urukuta rwe rwa Facebook yavuze ko adashigikiye umugore we kuko ngo yagerageje kumugira Inama akinangira.

yagize ati:” Mwaramutse nshuti.

Nitwa Eng.Mabumba Oswald, Ndi injeniyeri kubwumwuga kandi ndi se w’abana bane nyina ni Yvonne Idamange.

Ndi umunyarwanda utuye muri Sudani y’epfo .

Impamvu yatumye nandika  ni ukumenyesha rubanda  ko umugore wanjye Yvonne aherutse kujya kumugaragaro anenga Leta y’u  Rwanda ku mbuga nkoranyambaga kandi iki n’ikintu namaganye nivuye inyuma.

Kwibuka30

Nk’umugabo we na se wabana be, nagerageje kumugira inama nk’umuryango kugirango ave mu nzira mbi ahitamo ariko ntiyaha agaciro inama zanjye.

Rero, Ndi hano kugira ngo mbamenyeshe ko ari wenyine mu gihe njye n’abana banjye nk’abenegihugu bubahiriza amategeko y’igihugu (u Rwanda) tutari muri gahunda ye.

Murakoze”.

Nk’umugabo we na se w’abana be, nagerageje kumugira inama nk’umuryango kugirango ave mu nzira mbi ahitamo ariko ntiyaha agaciro inama zanjye.

Videwo ya mbere Idamange yayishyizeho kuwa 31 Mutarama 2021 ifite umutwe ugira uti ‘’Abanyarwanda turambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse’’, Videwo ya kabiri nayo ifite umutwe ugira uti “Turashaka ibyemezo binogeye Abanyarwanda bitari intica ntikize” iyi yayishyizeho ku itariki ya 3 Gashyantare 2021.

uyu Mugore Idamange akomoka i Kigese na Mibirizi mu Karere ka Kamonyi ho mu ntara y’amajyepfo, amaze kwamamara  kubera kubera amagambo yavuze yuzuyemo ihakana n’ipfobya rya Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 no kwangisha abaturage ubutegetsi biriho.

(Src:Rwandatribune)

Leave A Reply

Your email address will not be published.