Inyungu za twitter ziyongereyeho arenga miliyari mu gihe cya corona virus.

7,349
Kwibuka30
Image result for twitter logo

Mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka wa 2020 Twitter yagize inyungu nyinshi cyane itari yarigeze igira imbere, isoza icyo umukuru y’iyi kompanyi yise “umwaka udasanzwe”.

Uru rubuga nkoranyambaga rwatangaje ko inyungu yarwo yiyongereyeho 28% igera kuri miliyari 1.29 y’amadolari y’Amerika ugereranyije no mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka wa 2019.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Twitter yahagaritse Donald Trump imubuza kuyikoresha. Abasesenguzi bavuze ko ibyo bishobora kugira ingaruka ku musaruro wa Twitter muri aya mezi atatu ya mbere.

Jack Dorsey, umukuru wa Twitter, yagize ati: “Turi urubuga bigaragara ko ari rugari cyane kurusha ingingo iyo ari yo yose cyangwa konti [ya Twitter] iyo ari yo yose”.

Ibyo Twitter yinjije n’inyungu yagize mu mezi atatu ya nyuma y’umwaka ushize, byarenze ibyo abasesenguzi bari bateganyije ko izagira, ariko ntiyashoboye kugera ku kigero cy’ubwiyongere bw’umubare w’abayikoresha abo basesenguzi bateganyaga ko igeraho.

Ku itariki ya 8 y’ukwezi kwa mbere, Twitter yafashe icyemezo gihoraho cyo kubuza uwahoze ari Perezida Donald Trump gukoresha urwo rubuga, nyuma y’imidugararo yabereye i Washington DC.

Kwibuka30

Kwirukana Trump kuri uru rubuga yakundaga gukoresha cyane byatumye hari abagira ubwoba ko bishobora kugira ingaruka ku kwamamara kwarwo muri iki gihe cy’amezi atatu ya mbere y’uyu mwaka.

Mu kubasubiza, umukuru wa Twitter Jack Dorsey yavuze ko abakoresha uru rubuga bashobora gukurikira ingingo zitandukanye zirenga 6,000, avuga ko izo ngingo zishobora kugira uruhare mu kwiyongera k’umusaruro w’uru rubuga.

Yongeyeho ko 80% by’abakoresha Twitter ari abo hanze y’Amerika.

Bwana Dorsey yagize ati: “Dufite abadukurikira bo ku isi. Kandi nanone ntabwo dushingiye gusa ku makuru na politiki nk’ibyo Twitter icyesha umusaruro”.

Mu mezi atatu yabanjirije ayo atatu ya nyuma y’umwaka wa 2020, abakoresha Twitter buri munsi bose hamwe “bashobora kuvanwamo amafaranga” biyongereyeho abantu miliyoni 5 bagera kuri miliyoni 192.

Nubwo abo ari inyongera ya 26% ugereranyije n’abo mu mwaka wa 2019 mu gihe nk’icyo, ntabwo bageze ku bari bateganyijwe n’abasesenguzi ko bagera kuri miliyoni 193.

Twitter yaburiye ko muri uyu mwaka amafaranga ikoresha yose hamwe aziyongera nibura ku kigero cya 25% kuko iteganya kongera abakozi bayo ku kigero cya 20%.

Twitter yasoje umwaka wa 2020 ikoresha abakozi barenga 5,500.

Leave A Reply

Your email address will not be published.