Ese kubera iki Perezida wa Rayon Sports n’Umuvugizi wayo bahamagajwe muri FERWAFA?

8,795
Kwibuka30

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports n’Umuvugizi wayo, Nkurunziza Jean Paul, bombi bahamagajwe n’Akanama gashinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo batange ibisobanuro ku magambo batangaje ku bariyobora.

Nk’uko bitangazwa na Funclub, aba bombi bagomba kwitaba ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi.

Ibyo Munyakazi Sadate na Nkurunziza basabwaho ibisobanuro, ni ibyabaye mbere gato na nyuma y’Irushanwa ry’Ubutwari 2020 ryasojwe tariki ya 1 Gashyantare.

Rayon Sports ntabwo yitabiriye iri rushanwa ryatangiye tariki ya 25 Mutarama, ifatirwa ibihano na FERWAFA nyuma y’inama yabaye tariki ya 7 Gashyantare 2020.

Kwibuka30

Mbere gato, ubwo Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yaganiraga n’itangazamakuru ku byerekeye kwikura mu Gikombe cy’Ubutwari, yumvikanye avuga ko Komite ya FERWAFA atari abafatanyabikorwa ahubwo ari ’abakozi babo’.

Ati ” FERWAFA ntabwo ari umufatanyabikorwa wacu, FERWAFA ni abakozi bacu , bariya mubona…Comité exécutif (Komite Nyobozi), Umunyamabanga wayo Régis…”

Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye tariki ya 7 Gashyantare, yavuze ko imyitwarire yaranze uyu Muvugizi wa Rayon Sports igomba gukurikiranwa n’Akanama kabishinzwe.

Bukeye bwaho, tariki ya 8 Gashyantare, FERWAFA yatangaje ibihano byafatiwe Rayon Sports, ibi byatumye Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, ashyira ku rubuga rwa Twitter, ubutumwa busaba ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kwegura kuko butagifitiwe icyizere.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe n’abo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni ukwegura, ntabwo wayobora abantu batakubonamo icyizere ni yo mpamvu mpamya ko iyi nama ari yo nziza ku buyobozi bwa FERWAFA. Mu kuri nta cyizere ugifitiwe…”

Leave A Reply

Your email address will not be published.