Etincelles FC yatunguye AS Kigali nyuma yo gutsinda imikino 3 ibanza

7,154
Kwibuka30

AS Kigali yari yarangije imikino 3 ibanza yo mu itsinda C itwaye amanota yose,yatunguwe no gutsindwa na Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wo kwishyura cyane ko mu mukino ubanza AS Kigali yari yatsindiye Etincelles FC kuri Stade Amahoro ibitego 2-1.

Ku munota wa 90 nibwo Etincelles FC yatsinze igitego cy’intsinzi ibifashijwemo na Hassan gusa yaje yunganira icyo Niyibizi Ramadhan yari yatsinze cyishyura icya Muhadjiri Hakizimana.

AS Kigali yari hejuru mu mikino 3 ya mbere yatsindiwe i Rubavu bituma inganya amanota na Police FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1

POLICE FC yatsindiwe na Dominique na Patrick Sibomana mu gihe icya Musanze FC cyatsinzwe na Idrissa Niyitegeka.

Uko imikino yose yagenze n’urutonde:

Group D:

ESPOIR FC 0-1 MARINES FC (Mugenzi Bienvenu)

Kwibuka30

SUNRISE FC 4-2 MUKURA VS
(Mudeyi Suleiman 2, Mubiru, Mwizerwa Elisa; Muniru/Iradukunda Barthelemy)

Urutonde:

1. Sunrise 7 Pts
2. Marines 7 Pts
3. Espoir 6 Pts
4. Mukura VS 2 Pts

Group C:

POLICE FC 2-1 MUSANZE FC
ETINCELLES 2-1 AS KIGALI

Urutonde:

1. AS Kigali 9 Pts
2. Police FC 9 Pts
3. Musanze 3 Pts
4. Etincelles 3 Pts

Leave A Reply

Your email address will not be published.