India: Abaturage batangiye kwifashisha Amase y’inka mu kwivura Covid-19

5,018
Kwibuka30
Mu gihugu cy’Ubuhinde hari abaturage bamaze iminsi bisiga amase y’inka nk’umuti wa Covid-19, icyorezo kimaze iminsi kiri kwisasira ubuzma bw’abatari bake muri icyo gihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu bituwe cyane ku isi.

U Buhinde ni kimwe mu bihugu ku Isi byugarijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, aho abarenga miliyoni 22 bamaze kucyandura ndetse abarenga ibihumbi 246 kikaba cyarabahitanye.

Nubwo iyi mibare ariyo itangazwa n’inzego z’ubuzima muri iki gihugu, Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko abahanga bagaragaje ko umubare w’abanduye ushobora kuba wikubye inshuro 10 utangazwa.

Kugeza ubu muri iki gihugu hari ikibazo cy’uko ibitaro byuzuye bityo abanduye ntibabone aho bashyirwa ndetse imiti na Oxygène kubibona nabyo bikaba ari ingume, ibintu bituma umubare w’abapfa ukomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Kubera uko kubura aho bapfunda imitwe, byatumye abaturage bo muri Leta ya Gujarat iherereye mu Burengerazuba bw’u Buhinde badukana umugenzo wo kwisiga amase y’inka n’amaganga nibura rimwe mu cyumweru.

Kwibuka30

Aba baturage ngo bizere ko uyu mugenzi ubongerera ubudahangarwa bw’umubiri ndetse abanduye Coronavirus ukabafasha gukira.

Uyu mugenzo kandi watangiye no kuyobokwa na bamwe mu baturage bajijutse muri iki gihugu, barimo abaganga n’abakora muri serivisi yo gutanga imiti, aho bemeza ko bibafasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri bityo bakita ku barwayi nta bwoba bafite.

Nubwo bimeze gutya ariko Ihuriro ry’Abaganga bo mu Buhinde ntibemera uyu mugenzo ndetse batangaje ko ushobora gukoma mu nkokora urugamba rwo kurwanya COVID-19.

Umuyobozi w’iri huriro, Dr JA Jayalal, yavuze ko nta kimenyetso gishingiye kuri siyansi kigaragaza ko uyu mugenzo ushobora kurinda umuntu COVID-19.

Ati ” Nta kimenyetso na kimwe cya siyansi cyerekana ko amase n’amaganga by’inka bishobora kongerera umubiri ubudahangarwa bwo guhangana na COVID-19, bishingiye ku myemerere gusa.”

Mu Buhinde cyane cyane mu idini ry’Abahindu, inka ifatwa nk’ikimenyetso gitagatifu cy’ubuzima n’Isi, aho kuva mu myaka myinshi ishize abo muri iri dini bifashisha amase mu gusukura ingo zabo ndetse no mu migenzo y’idini.

Leave A Reply

Your email address will not be published.