Umuryango w’ubumwe bwa Burayi wamaganye ibyo Gen.Muhoozi yavuze ku bitero byo muri Ukraine

7,357
Kwibuka30
Latvia's Former Permanent Representative to the European Union Named  Secretary-General of the European Commission - Novinite.com - Sofia News  Agency

Umuryango w’ubumwe bwa Burayi wamaganye bikomeye ibyo General Muhoozi Kainerugaba yavuze ku bijyanye n’intambara imaze iminsi iri kubera ku butaka bwa Ukraine.

Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Gaashyantare 2022 General KAINERUGABA Muhoozi, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni atangarije ko usibye abazungu gusa, ko ubundi abirabura benshi bashyigikiye ibitero Uburusiya bumaze iminsi bugirira mu gihugu cya Ukraine, uyu munsi bubinyujije ku munyamabanga waryo Ursula von der leyen, umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bya Burayi bwavuze ko bwamaganye ndete cyane amagambo y’uwo mu general.

Yagize ati:”EU yamaganye byimazeyo amagambo ya general Muhoozi, ntabwo ari amagambo y’umuntu ufite umutima wa kimuntu, twebwe nka EU turamwamaganye”

Kwibuka30

Uyu munyamabanga yakomeje kuvuga ko hagiye kurebwa niba yabivuze nk’umuyobozi muri Uganda cyangwa se yaba yabivuze we ku giti cye, kandi ko nibigaragara ko yabivuze nk’umuyobozi icyo gihugu kizahita gifatirwa ibihano bitandukanye harimo n’iby’ubukungu.

Kugeza ubu igihugu cya Uganda ntikiragira icyo gitangaza ari ku magambo yanditswe na Muhoozi cyangwa se ku butumwa bwa EU.

The nomination of von der Leyen – CEPS

Comments are closed.