Umusore w’imyaka 22 arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 2

7,059

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore w’imyaka 22 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri wo mu rugo rw’aho yakoraga.

Uyu musore wo mu Kagari ka Mburamazi mu Murenge wa Murunda, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gashyantare nyuma y’uko umwe mu babyeyi b’umwana akekwaho gusambanya yasangaga ari kumukorera ibi bya mfura mbi.

RadioTv10 dukesha iyi nkuru ivuga ko nyina w’uyu mwana wavuze ko umugabo we [Se w’umwana] yabyukiye mu turimo two mu rugo ubwo yari yagiye kwahirira amatungo, aho ahinduriye anyura mu gikari asanga yamwiyicaje hejuru ari kumusambanya.

Icyizihiza Alda uyobora Umurenge wa Murunda, yatangaje ko uyu musore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana wo mu rugo yafashaga gukora imirimo yo mu rugo.

Yavuze ko ababyeyi b’umwana bahise bahamagara Polisi igahita imuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Murunda.

Yagize ati Umwana yajyanywe kwa muganga hategerejwe ibisubizo bizaturuka kwa muganga twe ntitwabimenya, bimenywa na RIB.”

Comments are closed.