Fally Merci yatumiye Perezida Kagame muri ‘Gen-Z Comedy’ amwizeza kuzamusetsa kakahava.

151

Umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci yatumiye Perezida Kagame muri ‘Gen-Z Comedy’, ibitaramo ngarukakwezi byo gusetsa amaze imyaka itatu ategura.

Ibi Fally Merci yabigarutseho ubwo yari ahawe umwanya wo gutanga igitekerezo mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano imaze iminsi ibiri iri kubera muri Kigali Convention Centre.

Fally Merci yavuze ko “Nize Ikoranabuhanga ariko ntunzwe n’urwenya.”, ndetse ashimangira ko afite benshi bakora aka kazi kandi bibatunze bakanabisorera.

Nyuma yo gusobanura urugendo rwe mu bijyanye no gusetsa, Fally Merci yagaragaje ko yatangiye gahunda zo gushinga amatsinda y’abafite impano zo gusetsa biga mu mashuri atandukanye mu rwego rwo kubafasha kuzibyaza umusaruro, anasaba Minisiteri y’Uburezi kumufasha kubinoza neza.

Fally Merci yanashimiye Umujyi wa Kigali washyize ‘Gen-Z Comedy’ muri gahunda bafatanya, anaboneraho gutumira Perezida Kagame.

Ati:“Ndashimira Umujyi wa Kigali muri gahunda zawo natwe turimo, ubundi tumenyereye ko mu zo bagira habamo Siporo rusange, Umuganda rusange, ubu bongeyemo na gahunda y’iseka rusange aho abanyamujyi bahura bagaseka kabiri mu kwezi. Nyakubahwa Perezida izo gahunda zindi wagiye uzitabira, nashakaga kugutumira muri gahunda y’iseka rusange natwe ukazatugeraho, murakoze. Kandi tuzagusetsa ivumbi ritumuke.”

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko igitekerezo cyo kujyana urwenya mu mashuri bacyakiriye neza, basaba Fally Merci ko yabegera bakareba ibyo bamufasha.

Ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ Fally Merci yatumiyemo Perezida Kagame, bimaze imyaka irenga itatu bibera mu Mujyi wa Kigali byibuza kabiri mu kwezi.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.