FARDC yatangaje ko yisubije uduce twose twari twafashwe na M23

7,166
Islamist rebels kill dozens in DR Congo | News | DW | 15.12.2019

Nyuma y’iminsi hari uduce tubiri two muri teritwari ya Rutshuru turi mu maboko y’umutwe w’inyeshyamba za M23, kuri ubu igisirikare cya DRC cyatangaje ko cyisubije utwo duce.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, ubuvugizi bw’igisirikare cya Congo FARDC bwatangaje ko bwamaze kwisubiza uduce tubiri two muri teritwari ya Rutshuru twari tumaze iminsi turi mu maboko y’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Aya makuru yemejwe na bamwe mu baturage batangiye guhunguka n’ubwo benshi banze guhunguka kubera kutizera umutekano wabo neza.

Umwe mu baturage bahunze iyo mirwano akibereye muri Uganda yagize ati:”nibyo koko twumvise ko igisirkare cyisubije uduce twari twarafashwe na M23, ariko biragoye kubyemera no kwizera umutekano wacu, jye nzakomeza ntegereze wenda nibituza nzataha”

N’ubwo bimeze bitya, umuvugizi wa M23 Major Alain Willy yavuze ko atari FARDC yabatsimbuye ko ahubwo aribo bahisemo gusubira mu birindiro byabo, mu gihe FARDC yo yemeza ko ahubwo igisirikare gikomeje kubakurikirana mu mashyamba ya Virunga.

Comments are closed.