Gitwe: Byari ibyishimo ku baturage baje kwakira Gerard waraye agizwe umwere n’urukiko

7,116
Kwibuka30

Abaturage bo mu gace ka Gitwe mu Karere ka Ruhango basazwe n’ibyishimo nyuma y’aho urukiko rugize umwere Bwana Gerard wari umaze igihe afunzwe akurikiranyweho ibyaha bijyanye na genocide.

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ni bwo rwasomye icyemezo cyarwo ku rubanza rw’ubujurire rwaregwamo Urayeneza Gerard na bagenzi be bari barakatiwe gufungwa burundu.

Uru rukiko rwahanaguyeho ibyaha Urayeneza na bagenzi be babiri, rwategetse ko bahita barekurwa hagisomwa uyu mwanzuro.

Icyemezo kirekura uyu mugabo washinze ishuri n’ibitaro bya Gitwe, cyakiriwe neza na bamwe barimo abasanzwe batuye i Gitwe mu Karere ka Ruhango aho bamwe basanzwe bamushimira ibi bikorwa by’amajyambere yabagejejeho ndetse no kuba hari abavuga ko yabagiriye neza.

Kwibuka30

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, abaturage banyuranye bahise bajya mu muhanda i Gitwe batera amakorasi y’indirimbo z’Imana bagira bati “Iyo Mana dusenga irakomeye, ni Imana itabura guseruka ni Imana yumva amasengesho…”

Urayeneza na bagenzi be bari bafungiye muri Gereza ya Muhanga, barekuwe mu masaha y’umugoroba, basanga hanze bategerejwe na benshi bari baje kubakira.

Abaturage bashimiye ubutabera bw’u Rwanda bwahanaguyeho ibyaha uyu musaza, bakavuga ko n’ubundi yari yarenganye.

Urayeneza Gerard yaraye agizwe umwere nyuma y’umwaka umwe ahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho. Tariki 25 Werurwe 2021, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije uyu mugabo na bagenzi be, rwari rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Urayeneza w’imyaka 71 y’amavuko wari ugiye kumara imyaka ibiri afunze, yari yujuje umwaka ahamijwe ibyaha bibiri; icyo kuba icyitso mu cyaha Jenoside, n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanda rwari rwamuhamije ibi byaha, rwari rwamukatiye gufungwa burundu, ajuririra Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwanamugize umwere.

Comments are closed.