FDLR yasabye ibiganiro na Leta y’u Rwanda kugira ngo ishyire intwaro hasi

6,936
Kwibuka30

Inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yateraniye i Luanda mu cyumweru gishize, yafashe ingamba zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo zirimo ko imitwe yitwaje intwaro yose iba muri icyo gice cya RDC yashyira intwaro hasi

Hejuru yo guha amasaha 48 umutwe wa M23 ngo ube wavuye mu duce umaze gufata, abakuru b’ibihugu bategetse ko imitwe ya “FDLR-FOCA, RED Tabara, ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo igomba guhita ishyira intwaro hasi, igakurikiza gahunda yo gusubizwa mu bihugu ikomokamo.”

Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma mu kiganiro aherutse kugirana na BBC Gahuzamiryango,yaciye amarenga ko batazubahiriza iyo myanzuro yafashwe.

Ati “Ntabwo ari Leta ya Congo tuzaganira nayo ahubwo twe ni ukudufasha tukaganira na Leta ya Kigali, ikibazo aho kiri ntabwo abo bakuru b’ibihugu bavuga bati ’mushyire hasi izo ntwaro noneho mugirane ibiganiro na Leta ya Kigali’. Ahubwo bo ngo imitwe bita iy’abanyamahanga nishyire hasi intwaro itahe nta yandi mananiza.”

Kwibuka30

Ibi yabivuze nyuma y’aho Perezida Tshisekedi avuze ko umutwe wa FDLR utakibaho usigaye ari amabandi ashaka ibyokurya no kwiba rubanda.

Icyakora uwo mutwe warabihakanye binyuze mu muvugizi wawo uvuga ko unakomeye.

Leta ya RDC imaze iminsi yinyuramo ku kibazo cya FDLR, rimwe ikavuga ko ari umutwe utabaho, ubundi ikavuga ko nta kibazo uteye u Rwanda n’ibindi.

Raporo y’Itsinda ry’impuguke za Loni yagaragaje ko FARDC ifatanya mu buryo bweruye na FDLR ndetse bigakorana mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Guhera muri Werurwe 2022 kugeza mu Ugushyingo, FARDC ku bufatanye na FDLR bamaze kurasa mu Rwanda inshuro eshatu ibisasu bitandukanye.

(Inkuru ya Umuryango)

Leave A Reply

Your email address will not be published.