FDLR yashimiye byimazeyo Perezida Tshisekedi inkunga akomeje kuyitera.

5,648
Kwibuka30

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wongeye gushimangira imikoranire na Leta ya Congo, ushimira Perezida Tshisekedi uburyo akomeje kuwushyigikira, umwizeza gufasha ingabo z’igihugu (FARDC) mu bikorwa byo kwibasira u Rwanda.

Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze,washimiye byimazeyo Perezida Tshisekedi kubera ubufasha akomeje kuwuha,aho ndetse ngo yabigaragaje mu nama y’urubyiruko yatumije kuwa 04 Ukuboza.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, rivuga ko banyuzwe n’ubufatanye hagati yabo n’igihugu cya RDC mu guhangana n’umwanzi basangiye.

FDLR yakomeje iti “Twifuza gushimira byimazeyo FARDC yagaragaje ubutwari bukomeye, mu kurwanira igihugu cyayo. Mwarakoze ku mutima mugaragaza.”

Kwibuka30

Uyu mutwe washimiye ibihugu n’imiryango uvuga ko bikomeje gushyira igitutu ku Rwanda, ngo ruhagarike kugira uruhare mu bibazo bya Congo.

Wakomeje uti “Muri ibi bihe bikomeye ku mutekano wa RDC, inkunga yose yaba iya politiki cyangwa ibintu bifatika ni ngombwa.

Dukomeje gushimangira ubushake bukomeye bw’abagize FDLR mu gukorana na FARDC mu guhangana n’abayigabyeho ibitero bashyigikiwe na NRM na FPR.”

Mu mezi make ashize,Perezida Tshisekedi yavuze ko umutwe wa FDLR utakiriho kuko ngo watatanyijwe abari bawurimo bakaba ari amabandi asahura ibyokurya.

Iyi ni gihamya igaragaza ko ibyo u Rwanda rushinja RDC gukorana n’uyu mutwe w’iterabwoba aribyo kuko rwanagaragaje ko bakorana ku rugamba ndetse ugatera ibisasu mu Rwanda.

Mu biganiro by’i Luanda bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC, abakuru b’ibihugu bemeje ko umutwe wa FDLR ugomba gushyira intwaro hasi, ariko ntibyakozwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.