Visi perezida wa Argentine yakatiwe gufungwa imyaka itandatu kubera ruswa

5,096
Kwibuka30

Urukiko rwo muri Argentine rwakatiye Visi Perezida Cristina Fernandez de Kirchner gufungwa imyaka itandatu mu rubanza rwa ruswa rwavuzwe cyane muri icyo gihugu. 

Cristina w’imyaka 69, yahamwe n’icyaha cy’ubutegetsi bw’amanyanga” mu gutanga amasezerano y’imirimo rusange ku nshuti.  

Gusa birashoboka ko atazakora igifungo yakatiwe. 

Cristina aracyafite ubudahangarwa runaka kubera imyanya afite muri leta ndetse byitezwe ko atanga ukujurira kuzamara igihe kirekire.   

Urukiko rwategetse kandi ko atazasubira mu mirimo ya leta ubuzima bwe bwose, ariko arakomeza kuba visi perezida mu gihe urubanza rwe rwakomereza mu nkiko zisumbuyeho.  

Abashinjacyaha bari bamusabiye gufungwa imyaka 12.   

Cristina, wabaye perezida wa Argentine hagati ya 2007 na 2015, ubu akaba ari visi perezida kuva mu 2019, avuga ko ibyo aregwa bifite impamvu za politike.  

Asubiza ku mwanzuro w’urukiko, yavuze ko ubwe ari kwibasirwa na “mafia mu bucamanza”, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.  

Muri Argentine, ni ubwa mbere visi perezida uri mu mirimo akatiwe gufungwa kubera ibyaha.  

Abashinjacyaha bavuga ko ubwo yari perezida w’igihugu yakoranye mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abantu runaka.   

Bavuga ko yari yarakoze uburyo bwo guha inshuti ye amasezerano y’imirimo rusange ikomeye nayo ikamuha ruswa. 

Kwibuka30

Umushabitsi Lázaro Báez, nyiri kompanyi y’ubwubatsi washinjwe kuba ari we w’ingenzi wabyungukiragamo, nawe yakatiwe gufungwa imyaka itandatu. 

Yari yarakatiwe imyaka 12 mu mwaka ushize kubera icyaha cy’iyezandonke.   

Abandi bantu 11 nabo bari muri uru rubanza. Barindwi muri bo bahamwe n’ibyaha bakatirwa imyaka hagati y’itatu n’igice n’itandatu y’igifungo, batatu barekuwe naho umwe ibyo aregwa biteshwa agaciro.  

Abashinjacyaha bavuga ko babonye ibinyuranyije n’amategeko mu masoko ya leta kandi ko myinshi mu mishinga y’ubwubatsi yo muri ayo masoko itarangiye. 

Umushinjacyaha Diego Luciani yavuze ko ubucabiranya na ruswa muri aya masoko ya leta bwahombeje leta miliyari imwe y’amadorari y’Amerika. 

Cristina Fernandez ni umunyapolitiki ukunzwe kandi wanzwe muri Argentine ku rugero rungana.   

Amaze gukatirwa, abamushyigikiye benshi bahise bajya imbere y’aho aba mu murwa mukuru Buenos Aires kumushyigikira.  

Tariki ya mbere Nzeri(9) Cristina yarokotse igitero cyo kumwica, aho umugabo w’imyaka 35 yikinze mu kivunge cy’abamushyigikiye akamutunga imbunda ya pistolet yajya kumurasa igakwama (bikanga).

Uyu mugabo akurikiranyweho kugerageza kwica.  

Nubwo Cristina yakatiwe gufungwa ntabwo ahita ajyanwa muri gereza kuko afite ubudahangarwa.  

Uretse kuba visi perezida, ni n’umusenateri, byitezwe ko kujurira kwe mu rukiko rw’ikirenga ari urubanza rushobora gufata imyaka.  

Cristina kandi yifuza kwiyamamaza kuba umusenateri nanone cyangwa kuyobora iki gihugu nanone mu matora ya perezidayo mu 2023.  

Leave A Reply

Your email address will not be published.