FERWABA yamaze gushyira hanze italiki y’amatora ya komite nyobozi.

8,727
Ahabereye inama y

Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo 2020 yemeje ko amatora ya komite nyobozi azaba tariki ya 12 Ukuboza 2020.

Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA izasoza manda yayo tariki 15 Ukuboza 2020 ni yo mpamvu hashyizweho itariki y’amatora iminsi itatu mbere y’uko manda yayo irangira.

Mu kwitegura amatora, inama y’inteko rusange yashyizeho komisiyo y’amatora igomba gutegura ibirebana n’amatora.

Kigali today dukesha iyi nkuru ivuga iyi komisiyo igizwe n’abantu batatu ari bo: Richard Murefu (Perezida wa komisiyo) ubusanzwe ni Perezida wa APR Basketball Club y’abagabo , Kayiranga Albert (Visi Perezida wa komisiyo) na Francine Kaligirwa wagizwe umwanditsi wa Komisiyo.

Nyuma y’Inama y’inteko rusange, Perezida wa FERWABA Mugwiza Desiré yabwiye itangazamakuru ko bishimira ko shampiyona yasojwe kandi neza.

Yagize ati “Turishimira ko shampiyona ya Basketball yasojwe neza n’ubwo umwaka w’imikino wabihijwe na COVID-19 ,twizeye ko umwaka w’imikino wa 2020/2021 ibikorwa byacu bizagenda neza. Aha turasabwa kwirinda no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.”

Inama y’inteko rusange yemeje ko hagomba gushyirwaho umunyamabanga uhoraho uzashyirwaho na Komite nyobozi. FERWABA iheruka umunyamabanga ubwo Richard Mutabazi yari afite izi nshingano.

Amatora ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yaherukaga mu mwaka wa 2016 ubwo Mugwiza yatorerwaga kuyobora manda ya kabiri.

Mugwiza Desiré uyobora FERWABA arimo arasoza manda ya kabiri

Mugwiza Desiré uyobora FERWABA arimo arasoza manda ya kabiri

Comments are closed.