COVID-19 ikomeje kwibasira amagereza mu Rwanda.

7,884
Kwibuka30
COVID-19: Suspension of all our Living Labs activities | | STEP-IN

Mu gihe Imibare y’abanduye coronavirus ikomeje kwiyongera ku isi no mu Rwanda, biragaragara ko kuri ubu iri kwibasira amagereza cyane kuruta uko iri hanze.

Mu minsi ishize imibare y’abandura covid-19 yari ikomeje kugabanuka ku buryo abantu besnhi bari bafite ikizere ko tugiye kuyihashya no kuyirandura ku buryo bugaragara, kuri ubu nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa na ministeri y’ubuzima mu Rwanda, biragaragara ko iyo ndwara ikomeje kwibasira cyane abantu bari mu magereza, ndetse hakaba hari impungenge ko ishobora kongera gukwirakwizwa mu gihugu kubera uburyo abagororwa bakunze guhura nabashinzwe kubarindira umutekano.

Mu mibare yaraye itanzwe na ministeri y’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko mu bantu bagera kuri 32 bapimwe ku munsi w’ejo kuwa gatandatu, abagera kuri 30 bose ni abarwayi basanzwe muri gereza ya Muhanga.

Iyi mibare nayo ije ikurikira indi yari iherutse gutangwa igaragaza imibare nayo iri hejuru kandi yose ikaba yaravuye mu ma gereza.

Kwibuka30

Ubwo umuvugizi wa za Gereza mu Rwanda yahaga ikiganiro itangazamakuru muri kino cyumweru gishize, yabajijwe uburyo abagororwa baba baranduyemo iyo ndwara kandi badasohoka, yasubije ko atariko bimeze, kuko bajya basohoka rimwe na rimwe iyo hari impamvu ikomeye nko kurwara, bityo ko bashobora kuhahurira n’abandi bantu bo hanze nabo bakaba bayoibanduza, bikoroshya ikwirakwira rya covid-19 muri za gereza.

Gusa uwo muyobozi yakomeje avuga ko kuri ubu guhura n’umugororwa byahagaze kubera kwirinda ikwirakwizwa z’icyo cyorezo.

Kugeza ubu mu Rwanda umubare w’abamaze gukira ni 4,994, mu gihe abakirwaye ari 358, Abamaze gupfa nabo ni 42.

Amerika nicyo gihugu cyibasiwe na Coronavirus kurusha ibindi ku Isi kuko kugeza ubu imaze guhitana abantu 249,975 mu gihe imibare y’abandura nayo izamuka umunsi ku wundi kuko ubu igeze ku 11,064,364.

Leave A Reply

Your email address will not be published.