FERWAFA ntiyemeranye n’icyemezo cya CAF yayitegetse gukinira muri Benin

6,936
Kwibuka30

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryavuze ko ritanyuzwe n’icyemezo CAF yabafatiye kibategeka gukina umukino wo kishyura muri Benin

Nyuma y’aho impuzamashyirahamwe ry’umupira wa ruhago ku mugabane wa Afrika CAF ritegetse ko umukino wo kwishyura u Rwanda ruzawakirira mu gihugu cya Benin aho kuwakirira i Huye nk’uko byari bitegerejwe n’Abanyarwanda benshi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryavuze ko ritanyuzwe n’icyo cyemezo.

Mu ijwi rya visi perezida wa FERWAFA Bwana HABYARIMANA Marcel, FERWAFA irasanga bitari mu mucyo ko CAF ibangira kwakira umukino mu Rwanda ikarenzaho kubahitiramo ikibuga bazakiniramo kuko ubundi iyo bigenze bityo, ikipe yakira ariyo yihitiramo ikibuga n’igihugu izakinira.

Kwibuka30

Bwana MArcel yagize ati:”Ibaruwa ya CAF idusaba kwakirira Benin iwayo twayibonye ariko natwe twabandikiye tubibutsa ibyo itegeko rivuga. Turategereza icyo CAF izadusubiza kuko nitwe dushaka ikibuga twakiniraho, mu gihe ibibuga dusanzwe dufite bitaruzuza ibisabwa.”

Kugeza ubu ntabwo CAF yari yasubiza ku busabe bw’Amavubi na Ferwafa, gusa kugeza ubu igihari, ni uko uwo mukino wo kwishyura uzongera ugakinirwa mu gihugu cya Benin, ikintu benshi mu Banyarwanda batari kumva kugeza na nubu.

Umukino wa Benin n’AMAVUBI uteganijwe kuba none kuwa gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubu bikaba bivugwa ko igihugu cya Benin cyiteguye cyane uno mukino ku buryo guverinoma yabo yatanze ikiruhuko ku bakozi bose nyuma ya saa sita, ndetse kwinjira muri uwo mukino bikaba ari ubuntu, ibi byose bikaba byakozwe mu rwego rwo gushaka intsinzi ku Amavubi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.