DRC: M23 yarekuye utundi duce 3 idushyira mu maboko y’ingabo za EAC

8,132
Kwibuka30

Umutwe wa M23 wongeye kurekura utundi duce yari yarafashe idushyira mu maboko y’ingabo za EAC mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yo guhagarika imirwano no kugarukana amahoro mu burasirazuba bwa DRC

I Masisi, ingabo z’u Burundi nizo zirimo guhita zigenzura ibice byari byarafashwe na M23 ubu irimo kugenda irekura mu kubahiriza gahunda y’amahoro yategetswe n’abakuru b’ibihugu by’akarere.

Ingabo z’ibihugu byo mu karere (EACRF) zoherejwe muri DR Congo, zatangaje ko umutwe w’ingabo z’u Burundi watangiye kugenzura uturere twa Karuba, Mushaki, Kirolirwe nyuma y’uko M23 ihavuye.

EACRF ivuga kandi ko izi ngabo ziteze no kugenzura umujyi wa Kitchanga, M23 niwuvamo.

Ibi ni ibice M23 yirukanyemo ingabo za leta n’inyeshyamba zitandukanye mu mirwano yo mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Masisi.

Itangazo rya M23 ryo mu ijoro ryo kuwa gatatu rishinja ingabo za leta gufatanya n’inyeshyamba zitandukanye “bagafata ibice M23 irimo kuvamo bakabikoresha batera ibirindiro bya M23”.

Uruhande rw’ingabo za leta ntacyo ruratangaza kuri ibi birego, ariko mu minsi ishize rwashinje M23 gutera ibirindiro byazo muri teritwari ya Nyiragongo.

Kwibuka30

Mu ijoro ryo kuwa gatatu kandi imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za leta yumvikanye mu duce twa Rukoko hafi ya Buhumba muri teritwari ya Nyiragongo mu majyaruguru ya Goma.

Umutwe wa M23 urimo gusubira inyuma muri teritwari ya Masisi ariko uracyagenzura hafi teritwari ya Rutshuru yose n’inzira ziyerekezamo.

Amasezerano y’amahoro atandukanye ategeka uyu mutwe gusubira inyuma kugera ku kirunga cya Sabyinyo. Ntibizwi neza niba uyu mutwe uzabikora.

M23 ivuga ko ingabo za leta zikomeje “gukwiza urwango n’ubwicanyi ku basivile n’abasirikare bamwe na bamwe”, mbere yashinje uruhande rwa leta gukora “jenoside ku batutsi”.

M23 ivuga ko ishaka “ko aya makimbirane arangira haherewe ku mpamvu muzi zayo mu biganiro by’amahoro bitaziguye na leta”.

Uruhande rwa leta ruhakana ibirego bya M23 ku bwicanyi no kwibasira igice cy’abaturage ba Congo b’Abatutsi, kandi ivuga ko itazaganira n’uyu mutwe yita uw’iterabwoba.

Leta ya Kinshasa kandi ishinja u Rwanda gufasha M23, ibyo leta ya Kigali ihakana.

Aya makimbirane yatumye abaturage barenga 600,000 bava mu byabo barahunga, nk’uko bivugwa na ONU.

Leave A Reply

Your email address will not be published.